October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

2019 umwaka wa 2 mu bushyuhe bwinshi mu mateka y’isi ,2010 ikinyacumi(Decade) giciye agahigo ko gushyuha cyane mu mateka y’isi.

YASUWE 22 

Nyuma y’ingaruka z’ubushyuhe bwinshi tumaze iminsi tubona zirimo amapfa yagiye atera inzara mu bihugu bitandukanye, inkongi z’umuriro zikomeye cyane twabonye mu mwaka wa 2019 tubariyemo n’ibiri kuba muri Australia, umwaka wa 2019 byanzuwe ko ari umwaka wa 2 mu myaka yose yagaragayemo ubushyuhe bwinshi cyane mu mateka y’isi nyuma y’umwaka wa 2016.

Ubwiyongere bw’ubushyuhe bwinshi ni intandaro y’inkongi z’umuriro zikomeje kwibasira isi

Kubera ibihe by’ubushyuhe bidasanzwe byabaye mu myaka ibiri y’ingenzi yose yo mu kinyacumi cya 2010 ariyo 2016 ndetse na 2019 byatumye nyuma y’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara na Cooperative Climate Change Service (C3S) na gahunda y’ubugenzuzi kuby’ubumenyi(Scince) yakozwe mu bihugu by’iburayi(European Union).

Imibare iragaragaza ko umwaka ushize wa 2019 ari umwaka waranzwe n’ubushyuhe bwinshi cyane ku mpuzandengo ya 0.6 Celsius imibare irutara iyo mu myaka yabanje kuva 1981-2010.

Iyi mibare yatangajwe muri ubu bushakashatsi kuby’ubumenyi bw’ikirere muri u yu mwaka wa 2019 hitezwe  ko izahura n’izava mu bindi bigo bikomeye kuby’ubumenyi bw’ikirere muri Leta zunze ubumwe za Amerika NASA na National Oceanic and Atmospheric Administration (NOAA) bizatangaza uko byabibonye ku ruhande rwabyo mu cyumweru kiri imbere.

Carlo Buontempo umuyobozi wa C3S  avuga ko 2019 wabaye umwaka udasanzwe yagize ati: “2019 nawo wabaye umwaka w’ubushyuhe budasanzwe, mbese niwo wa kabiri mu mibare y’iyindi myaka yose dufite y’ubushyuhe bwaranze uyu mugabane, mu mezi yawo atandukanye yagiye agaragaramo ibikorwa by’ubushyuhe bwinshi bidasanzwe”.

Imibare igaragaza ko ubushyuhe bw’isi bwiyongereye ku kigero cyo hejuru muri iki gihe cy’imyaka itanu kurusha indi myaka yose: