October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kuki Amnesty itavuga ku banyarwanda bahohoterwa muri Uganda, ikavuga ku ifungwa rya Umuhoza rikurikije amategeko – Amb. Nduhungirehe avuga ku ibaruwa yongeye kwandikirwa u Rwanda

YASUWE 66 

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, ishami rya Afurika y’Iburasirazuba, kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Muatama 2020 wongeye gusaba ko Jackie Umuhoza watawe muri yombi akekwaho ubugambanyi n’ubutasi afungurwa.

Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Amnesty yanditse igira iti: “Hashize iminsi 40 Jackie Umuhoza afunzwe. Agomba guhita agufungurwa niba nta cyaha mpuzamahanga kizwi kimuhama.”

Ubu butumwa bwari kumwe n’ubwometseho ibaruwa nomero AFR 47/1600/2019 yo ku wa 20 Ukuboza 2019, uyu muryango wandikiye umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Jeannot Ruhunga, umubwira ko Jackie Umuhoza atigeze agezwa imbere y’ubushinjacyaha mu byumweru birenga bitatu amaze afunzwe kandi itegeko rivuga ko nyuma yo gutabwa muri yombi, ukekwaho icyaha atarenza iminsi itanu atarajyanwa imbere y’ubushinjacyaha.

Amnesty yasabye ko Umuhoza afungurwa kuva akurikiranweho icyaha kitazwi ku rwego mpuzamahanga.

Taliki ya 27 Ugushyingo 2019, nibwo Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe iperereza (RIB). Ubwo twabagezagaho iyi nkuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangarije rwandanews24 ko uyu Umuhoza afungiye kuri station ya Polisi ya Remera, nyuma y’amakuru yari yacicikanye avuga ko yaburiwe irengero.

http://Umugore ukekwaho kuba maneko yatawe muri yombi na RIB

Iki gihe Umuvugizi wa RIB yabwiye rwandanews24 ko iperereza ryatangiye, azagezwa imbere y’Ubutabera nirirangira.

Ku bijyanye n’iminsi yarenze itanu afunzwe, atarashyikirizwa ubutabera, ngo hari itegeko riteganyiriza ukekwaho icyaha gufungwa iminsi 90 ku byaha birimo n’icyo Jackie Umuhoza akurikiranweho.

RIB yatangaje ko Jackie Umuhoza yatawe muri yombi taliki ya 27 Ugushyingo 2019 nyuma y’ubutumwa bwo ku wa 26 Ugushyingo 2019 bwabazaga irengero rye.

Amnesty International na none iherutse kwandikira u Rwanda irusaba gufungura Umuhoza Jacky, kuko ngo yarengeje igihe yagombaga gufungwa. Mu rwego rwo kumenya icyo RIB ivuga kuri iyo baruwa, taliki ya 21 Ukuboza 2019, rwandanews24 mu kiganiro yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza yadutangarije  ko dosiye ya Jackie Umuhoza igikorwa, ko azagezwa mu butabera igihe iperereza rizaba rirangiye, kuri ubu iperereza riracyakomeje.

Ati ” Dosiye ye [Jackie Umuhoza] iracyakorwa, ntabwo irarangira. Iperereza nirirangira izashyikirizwa ubutabera, azaburana hanyuma birangiye.”

Kuba Jackie Umuhoza akomeje gufungwa nyuma y’iminsi itanu iteganywa n’itegeko, Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ” Amategeko hari aho ateganya gufungwa mu minsi 90 kandi ko ibyaha Jackie Umuhoza akurikiranweho biri muri urwo rwego.”  Kuba afunzwe iminsi irenga 5 nabyo biteganywa n’amategeko.

Ni umukobwa wa Pasiteri Deo Nyirigira uba muri Uganda, akaba avugwaho kuba mu ishyaka rya Gen. Kayumba Nyamwasa, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, bamwe bavuze ko itabwa muri yombi rya Jackie ryaba rifite aho rihuriye na se harimo n’ikinyamakuru CNN.

Mu minsi ishize, iki kinyamakuru CNN cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyigeze gutangaza ko Jackie Umuhoza yashimuswe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, akibaza niba iyo Urwego rw’Ubutasi rw’iwabo (FBI) rufashe ukekwaho icyaha, rukabitangaza, ibinyamakuru byo muri Amerika bitangaza ko yamushimuswe.”

http://Amnesty International yandikiye RIB iyisaba gufungura Umuhoza ukekwaho kuba maneko

Nduhungirehe yavuze no kuri ubu butumwa Amnesty yongeye kwandika, ati: “Mwakabaye muceceka Amnesty! Mu myaka itatu ishize ntabwo mwigeze mwandika munenga ifungwa mu buryo butemewe, ahantu hatazwi ndetse n’itotezwa ry’Abanyarwanda muri Uganda. None muranenga ifungwa rikurikije amategeko !”

Si ubwa mbere u Rwanda ruvuze ku mahanga n’imiryango mpuzamahanga yakoze icyakwitwa kwivanga mu bibazo byarwo, rukayishinja kwirengagiza no kubogama.

Abadepite batandatu bo mu Bwongereza bandikiye u Rwanda barusaba gufungura Col. Tom Byabagamba na (Rtd) Brig.Gen. Frank Rusagara bitewe n’uburwayi bafite, bongeraho ko bakatiwe igifungo gikabije.

U Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera rwasubije ko dosiye yabo ikiri mu butabera, rudashobora kwivanga mu rubanza rugikurikiranwa. Aba baherutse gukatirwa imyaka 15 y’igifungo nyuma y’ubujurire.

Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa muntu mu Kuboza 2019 rwasabye u Rwanda gusubiza ibyangombwa by’inzira (passports) Gen. Kayumba Nyamwasa uyoboye ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Kennedy Gihana, Frank Ntwari, Safari Stanley, Dr. Etienne Mutabazi na Epimaque Ntamushobora, byateshejwe agaciro mu buryo uru rukiko ruvuga ko butemewe n’amategeko’ gusa u Rwanda ntacyo rwigeze rubivugaho.