October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Bamwe mu banyekongo bati: “hakozwe ikosa ryo gutera u Rwanda byaba ari ukwiyahura”

YASUWE 20 

Aya ni amwe mu mambo yatangajwe na bamwe mu Banyekongo basanga Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikoze ikosa ryo gushoza intambara ku Rwanda muri iki gihe kwaba ari nko kwiyahura.

Ni nyuma y’aho umunyapolitiki Adolphe Muzito, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, Lamuka, atangiye igitekerezo cy’uko Congo yagira amahoro ari uko iteye u Rwanda byashoboka ikarwigarurira ikarugira intara yayo.

Umunyamakuru w’Umunyekongo, Jean-Jules Lema Landu, uba mu buhungiro mu Bufaransa, avuga ko Abanyekongo benshi bumva u Rwanda ari rwo nkomoko y’ibibazo bitandukanye Congo ifite kuva mu myaka isaga 20 ishize. Kugira ngo ibyo bibazo birangire kubwa Muzito, ngo n’uko ibihugu byombi byajya mu ntambara. Uyu munyapolitiki uri mu bavuga rikijyana bikavugwa ko ariko asanga hakwiye igihe cyo kubanza kuvugurura igisirikare cya Congo uhereye mu mizi.

Nyuma y’ibyatangajwe na Muzito, Abanyekongo batandukanye bagize icyo babivugaho harimo n’ababa hanze y’igihugu, aho benshi bagiye bashyigikira iki gitekerezo cyo gutera u Rwanda mu rwego rwo kwihorera.

Kugira ngo Igisirikare cya Congo kigere ku rwego rwo kuba cyakwiyemeza gushoza intambara nk’iyi, ngo birasaba uburyo bwo hejuru bw’amafaranga nko kubona ibikoresho bigezweho, kongera gusubiza morali (morale) mu basirikare ndetse n’amafaranga yo guhemba kandi ngo n’uburyo Congo idafite muri iki gihe.

Ese Igisirikare cya Congo cyabasha guhagarara imbere y’Igisirikare cy’u Rwanda?

Ikibazo umunyamakuru Lema Landu yibaza ni ukumenya niba Igisirikare cya Congo (FARDC) cyabasha guhagarara imbere y’igisirikare cy’u Rwanda mu gihe intambara yaba yadutse koko nk’uko bamwe babyifuza.

Igisubizo atanga ni “Oya”. Ngo keretse Abanyekongo baretse amacakubiri.

Ati: “Amateka yarabitubwiye. Ntabwo ari ingano y’igihugu cyangwa umubare w’abaturage bigenga intsinzi mu ntambara.”

Akomeza avuga ko n’ubwo waba ufite uburyo bw’amafaranga burenze, ibanga riri mu bumwe n’umuhate w’abanyagihugu n’ishyaka n’abasirikare baba bafite imbere y’umwanzi cyane cyane iyo icyo barwanira gifite ishingiro.

Umujenerali wo muri Viet-Nam Nguyên Giap we yajyaga agira ati : “Umusirikare udafite morali ni nka kadahumeka yirukana inyoni.”

Uyu munyamakuru mu gusobanura igitekerezo cye atanga ingero ngufi z’ibyo amateka avuga bidashobora kwibagirana.

Urwa mbere ni ibyabaye Numance, umujyi muto wo muri Espagne ya kera. Uyu mujyi bivugwa ko wamaze imyaka 20, mu kinyejana cya kabiri uhanganye n’igisirikare cy’Abaroma cyifuzaga kuwigarurira. Uyu mujyi amaherezo waje kugwa nyuma y’uburyo bw’intambara bwazanywe na Gen. Maximilien w’Umuroma ariko ngo butamuhesha icyubahiro.

Gen. Maximilien yategetse ko bagota umujyi wa Numance kugira ngo hatazagira ibyo kurya bigera ku batuye muri uyu mujyi hashira amezi menshi bimeze gutyo birangira abaturage batangiye gupfa abandi bahitamo kuyamanika.

Urugero rwa kabiri ni Urugamba rwa Thermopyles rwabaye muri 480 Mbere y’ivuka rya Yesu. Ubwami bw’Abaperise (Iran y’iki gihe) bwari buyobowe n’Umwami w’Abami Xerxès wa Mbere, bwafashe umwanzuro wo gutera u Bugiliki bwari bugizwe n’imijyi ibiri, Athènes na Sparte.

Urugamba rwabaye ubwo ingabo ibihumbi icumi (10,000) z’Abaperise zitwaga “Abadapfa”(Immortals) zahuraga n’ingabo Magana atatu (300) zari ziyobowe n’Umwami Leonidas.

N’ubwo umubare w’ingabo ntaho wari uhuriye na gato, intsinzi yari yizewe ku ruhande rw’Ubugiliki iyo hatabaho ubugambanyi. Byarangiye Abaperise batsinze ariko nta kuzo.

Mu mateka ya vuba, ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kuzinga imizigo n’ikimwaro ziva muri Afghanistan nyuma y’imyaka 20 zarananiwe kurandura udutsiko tugendera ku matwara ya Kisilamu.

Izi ngero ngo muri rusange zigaragaza ko intsinzi mu ntambara ntaho ihuriye n’umubare cyangwa ibikoresho, n’iyo wakongeraho ubukungu bw’igihugu. Usibye gusa hakoreshwejwe (birumvikana) ikoreshwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi.

Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda ntaho bihuriye haba ku bunini n’ubwinshi bw’abaturage. Congo iruta u Rwanda inshuro 89 (Ifite ubuso bwa 2,345,000 km2, mu gihe u Rwanda rufite 26,338 km2). Mu bwinshi bw’abaturage, Abanyekongo bakubye Abanyarwanda inshuro byibuze 8, aho bangana na Miliyoni 95, 784 841, mu gihe Abanyarwanda ari Miliyoni 12 zisagaho gato.

Umunyamakuru Lema Landu avuga ko ubwo busumbane bukabije bwose buhita buba ikinyuranyo iyo ugiye kugereranya Igisirikare cy’u Rwanda n’Igisirikare cya Congo. Avuga ko u Rwanda rufite igisirikare gifiteubushobozi bwo guhangana n’igisirikare cya Tchad cyangwa Angola.

Ibi ni bimwe mu bisirikare ngo muri Afurika bizwiho kuba byarateguwe neza muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara mu bijyanye n’imitorezwe y’ingabo ndetse n’ibikoresho, ukuyemo igihugu cya Afurika y’’Epfo.

Ati: “Umusirikare w’u Rwanda amenyereye intambara. Ni umuntu uzi inzira y’mirwano, kuva Kigali yafatwa mu 1994.”

Akomeza avuga ko abasirikare b’u Rwanda biteguye gupfira u Rwanda kandi igihugu kirimo kwiyubaka gishingiye ku bumwe bw’abagituye.

Akomeza agira ati: “Rero haba uyu munsi cyangwa igihe cy’imyaka 10 nyuma, mu gihe hategerejwe ko Congo ikanguka, intambara ku Rwanda byaba ari nk’urusimbi.”

Yongeraho ati: “Uyu munsi, Ingabo z’u Rwanda zakora siporo kuva i Goma kugera i Kinshasa. Mu myaka icumi kandi zizongera zishimire icyo gice cy’ibyishimo kuko Kagame cyangwa abazamusimbura bazaba barakubye inshuro icumi imbaraga zo gukubita za RDF.”

Uyu munyamakuru mu gitecyerezo cye cyatambutse ku rubuga, Wakatsera.com, yagihaye umutwe uvuga ko Habaye Intambara hagati y’ibihugu byombi u Rwanda rwasya Congo.

Agaruka ku mvugo yakoresheje (gusya) niba yari ikwiye, avuga ko kuri ubu u Rwanda ari rwo rufite igisirikare gikomeye mu Biyaga Bigari, mu gihe Igisirikare cya Congo kiyobowe gusa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo. Ngo mu gihe cy’intambara, ntawakwemera gupfira Joseph Kabila cyangwa undi muntu wese kubera ko “Leta itakibaho.”

Iki ngo Muzito biragaragara ko yakibagiwe. Ati: “Ntushobora kuvuga amavugurura y’igisirikare udatekereje kuvugurura Leta.”

Yibutsa ko intambara umuntu amenya igihe itangiriye ariko atamenya igihe izarangirira. Ati: “Kuvuga komeka u Rwanda kuri Congo kwari ukutifata gukabije ku muhuzabikorwa wa LAMUKA, kubera ko …ahubwo u Rwanda nirwo rwakwigarurira Congo Ikomeye.”