October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

USA: Ubutumire bwa Rusesabagina mu nama ngo atange ikiganiro bwamaganywe

YASUWE 14 

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bamaganye itumirwa rya Paul Rusesabagina ngo azavuge ijambo mu mujyi wa San Antonio muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe amaze kumenyekana nk’umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse utera inkunga imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Kuva taliki ya 10-26 Mutarama uyu mwaka wa 2020 nibwo ibyo biganiro biteganyijwe mu cyiswe DreamWeek, aho Rusesabagina yatumiwe nk’umuntu ukora ibikorwa by’ubugiraneza, akazavuga ijambo  kuwa gatanu taliki ya 10 Mutarama 2020 nk’umuyobozi wa Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

DreamWeek iba igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa byiganjemo ibiganiro, bigaruka ku kuzirikana inzozi za Martin Luther King Jr. zo kubana nta muntu n’umwe uhezwa.

Abamuhaye ubutumire bamushimagiza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize uruhare mu kurokora Abahutu n’Abatutsi 1,268 bahigwaga n’Interahamwe, akabahungishiriza muri Hôtel des Mille Collines i Kigali, ntihagire n’umwe upfa.

Ni ibikorwa nyamara ubuhamya bwinshi ku byabereye muri Hotel des Milles Collines bugaragaza ko atari ukuri, uretse filime yuje amakabyankuru yamugize igitangaza, kuko nta cy’ubuntu bahawe, ibyo yakoze byari ubucuruzi aho kuba ubutabazi.

Rusesabagina yahawe ibihembo bitandukanye kubera filime yamugize igitangaza

Ikiganiro yatumiwemo kizitabirwa n’abarimo Mayor w’Umujyi wa San Antonio, Ron Nirenberg, umwanditsi, Laureate Octavio Quintanilla, n’uwashinze DreamWeek, Shokare Nakpodia.

Ubutumire bwa Rusesabagina ntibushinga?

Muri Mutarama 2019 u Rwanda rwatanze impapuro zisaba itabwa muri yombi ry’abanyarwanda batandukanye bari mu mahanga, ngo baryozwe ibyaha bakekwaho byakorewe ku butaka bw’u Rwanda mu myaka ishize.

Paul Rusesabagina ni umwe muri abo, akaba umuyobozi w’ishyaka rya MRCD, ari naryo rifite umutwe witwara gisirikare wa FLN, mu bihe bitandukanye wigambye ibitero byahitanye abantu batandukanye mu bice bikikije ishyamba rya Nyungwe.

Uwo mutwe wa FLN wari ufite Nsabimana Callixte Sankara nk’umuvugizi, ubu afungiwe mu Rwanda nyuma yo gufatirwa muri Comores.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof John Musiine, yabwiye IGIHE ko Rusesabagina afatanyije n’abitwa Claude Gatebuke n’umuryango Friends of The Congo, bamaze iminsi bakora icengezamatrwara mu bigo n’uduce tw’abirabura, bashaka kugaragaza ko mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri.

Gusa ngo aho bageze hose, Abanyarwanda bashyize imbaraga mu kugaragaza ukuri, kuko ababatega amatwi benshi ari uko nta makuru ahagije baba bafite ku Rwanda.

Yavuze ko barimo gutegura uburyo bwo kugaragaza ukuri ku mvugo za Rusesabagina, nk’uko babikoze ubwo Umunya-Canada Judi Rever yatangaga ibiganiro avuga ko habayeho jenoside ebyiri, ndetse akanashinja FPR gukora Jenoside kandi ari yo yayihagaritse.

Yagize ati “Turimo kureba uko twandikira bariya bamutumiye nk’uko twabikoze mu gihe gishize turwanya n’abandi, dusaba ko kiriya kiganiro bagihagarika, cyangwa byaba ngombwa natwe bakaduha umwanya tukagaragaza ukuri. Turananyura mu itangazamakuru, tugaragaze ibinyoma bye, ndetse tukagaragaza ko ari n’umuntu ukorana n’imitwe y’iterabwoba. Turimo turabikurikirana.”

Prof Musiine yavuze ko baticaye kuko hari abantu benshi batazi Rusesabagina uwo ari we, kugeza ubwo yagiye ajya gusaba inkunga ibigo bitandukanye muri Amerika avuga ko ari iyo gufasha abana, akayijyana mu gufasha imitwe yitwaje intwaro muri RDC.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, we yabanje kugaruka ku buryo Rusesabagina ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashingiye ku kiganiro yatanze mu 2007.

Yakomeje ati “Ni gute kuri iyi Isi watumira umuntu uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? Uyu ni umuyobozi w’umutwe wa MRCD Ubumwe, umutwe w’iterabwoba witwaje intwaro ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Congo, ufatanyije na CNRD-FLN ugamije guhungabanya u Rwanda n’akarere.”

Mutangana Jean Bosco wahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda na we yavuze ko abamutumiye bakwiye kumva ko Rusesabagina ari ku ruhembe rw’abakekwaho gufasha ibikorwa by’iterabwoba byibasira u Rwanda.

Ati  “Ntabwo agomba gukomeza kubaho gutyo nta butabera, ntabwo akwiriye kugira urwo rubuga,  ahubwo igikenewe ni uko ubutabera bushyirwa mu bikorwa aho ajya hose, gushyira Rusesebagina imbere y’ubutabera nibwo buryo bwonyine bwo guca intege ibyaha bye akomeje gukora.”

Rusesabagina mu mboni z’abarokokeye muri Hotel des Milles Collines

Abatangabuhamya ntibahwemye kugaragaza ko Rusesabagina uvugwa muri filime Hotel Rwanda ari nayo yamugize icyatwa bigatuma abantu benshi bamuha umwanya, atandukanye kure n’uwa nyawe, uwo babonye mu 1994.

Umunyamerika Philip Gourevitch yanditse igitabo yise “We Wish to Inform You That Tomorrow We Will Be Killed with Our Families”. Umunyamerika Terry George utunganya amafilimi muri Hollywood yaje kugisoma asanga cyavamo filimi nziza, anyura kuri Rusesabagina ngo abone abakinankuru nyabo, hari mu 2003.

Dr Nyiramirimo Odette wabaye Senateri n’umudepite w’u Rwanda mu Nteko Ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aheruka kubwira IGIHE ko umuryango wabo n’uwa Rusesabagina bari inshuti, ku buryo amuzi neza haba mu buzima busanzwe ndetse no mu ishyaka PL.

Ubwo abanyamerika bashakaga gukina filime Hotel Rwanda, bakoze inyandiko yayo bamugezeho, ariko basaba ko yazakinirwa muri Afurika y’Epfo kuko mu Rwanda hari hataragera hoteli zakwakira ibyamamare ku rwego rwa Don Cheadle uyigaragaramo.

Nyiramirimo wari senateri, yasabye uruhushya rwo kujya muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwinginga abo banyamerika ko bayikinira mu Rwanda, ariko bakabyanga.

Ati “Ubwo tujya Afurika y’Epfo gusobanurira abo bakinnyi ya mateka yose n’uburyo badukina kuko inyandiko yayo yari yararangiye twaranayisomye, ariko tukajya tubabwira tuti aha ntabwo ariko byagenze, nabo bati iyi ntabwo ari filimi mbarankuru, ni filimi irimo ibihimbano, ntutekereze ko uko byagenze ariko turi bubivuge.”

“Ndabyibuka twajyaga tubiganira kuko bashyizemo n’ibintu by’urukundo berekana ukuntu ngo ba Rusesabagina bagiye kwicara hejuru ya hoteli baganira, umugore amushima cyane uko yakijije inshuti ze  (twebwe), ndetse hakaba n’aho yerekana Rusesabagina asa n’uwanga gufasha abantu, umugore we akaba ariwe ubimwingingira. Tuti ibyo se ko atari ko byagenze? Bati nta kibazo. Nyuma filimi barayikinnye.”

Don Cheadle ukina inkuru yitiriwe Rusesabagina aba agaragaza ibikorwa birimo        byinshi bitabayeho

Hejuru y’ayo makabyankuru, inkuru ya Rusesabagina bamwe bayifashe nk’impamo ndetse bamuha ibihembo, kugeza ubwo George W. Bush wari Perezida wa Amerika, mu Ugushyingo 2005 yambitse Rusesabagina umudali uzwi nka ‘Presidential Medal Award of Freedom’.

Iyi filime yamaganiwe kure kuko Rusesabagina yiyitirira ibikorwa byiza, agakinwa muri iyi filimi agirwa intwari nyamara abo avuga ko yarokoye yarabacucuraga utwabo, nabo bakabyemera kugira ngo baramuke kabiri.

Ubwo muri Werurwe 2008 hamurikwaga igitabo ‘Hotel Rwanda – or the Tutsi Genocide as seen by Hollywood’, cyanditswe na Dr Alfred Ndahiro afatanyije Privat Rutazibwa; Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko nta muntu Rusesabagina yarokoye ku bwe.

Ni igitabo kivuga neza amateka y’abarokokeye muri Hôtel des Mille Collines, bitandukanye na filimi ‘Hotel Rwanda’ yashyizwemo umunyu ikagira Rusesabagina intwari ku bikorwa bitigeze bibaho.

Makuza ati “Twese twishyuye amafaranga ngo tugume muri iyi hotel kandi nta muntu yagiye hanze kurokora. Abantu barazaga bakaguma hano kuko bishyuye amafaranga.”

Icyo gihe yanibukije ko ubwo yahuraga na Rusesabagina muri iyo hoteli, ati “yantunze urutoki avuga ko nka njye wari umujyanama wa Agathe Uwilingiyimana ndi mu bantu bazanye ibibazo.”

Makuza avuga ko abavuga ko Rusesabagina yari umuyobozi wa Hotel des Milles Collines ataribyo, kuko nawe yahaciye mu gihe cya Jenoside ahunga, ariko yahagera agatangira kwigira umuntu udasanzwe, byose akabikora agamije gushaka amafaranga harimo no gucuruza abari barahahungiye.

Paul Rusesabagina (ibumoso) hamwe na Don Cheadle wakinnye ibikorwa bye muri   filime Hotel Rwanda

Ikibabaje ngo ni uburyo Rusesebagina akihagera yatse imfunguzo umwe mu bakozi bahakoraga, atangira kujya agurisha ibiribwa byari birimo mu gihe byagombaga gufasha abari bahahungiye, atangira no kwaka amafaranga abari bahungiyemo bakayatanga nk’uburyo bwo kubona ubuzima.

Ati “Imicungire ya Hotel siwe wari uyishinzwe ahubwo yaraje arayibohoza, ajya ahari ibiribwa mbese yigira nyiri Hotel, yagucaga amafaranga kugira ngo ube muri iyi Hotel, hari ababaga bayafite bakayanga ariko n’abatayafite bandikaga ko bazabamo ariko igihe nikigera ko bazayatanga.”

Na Nyiramirimo wari usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Rusesabagina, avuga ko yishyujwe serivisi zose yahawe muri Hotel des Mille Collines.

Ati “Abafite amafaranga barishyuraga, abatayafite bagasinya, natwe niko twabigenje ntayo twari dufite, ahubwo nasanze nari mfite n’agasheki mu mufuka, nagasinyeho k’amadolari $400, bayankuyeho hariya muri BCR nyuma ya Jenoside, Hôtel des Mille Collines.”

Abadafite amafaranga ngo basinye mu gitabo bemera umwenda, nubwo ngo bigoranye kumenya niba uko basinye bose nyuma barishyuye.

Gasamagera Wellars wageze muri iyi Hoteli iminsi ibiri mbere y’uko Rusesabagina ahagera, ubwo yari senateri mu 2011 ni umwe mu bashimangiye uko batswe amafaranga kugira ngo bahabwe icumbi.

Yagize ati “Nishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 180 y’iminsi ine, ariko kuko nari mfite amafaranga macye nyuma y’ibyumweru bibiri bahise bankura muri icyo cyumba.”

Icyo gihe ngo ibikorwa bya Rusesabagina byari ubucuruzi kurusha ubutabazi, ari nayo mpamvu abamuzi bahamya ko ibyo yakoze atari ibyo kwirata.

Rusesabagina na Twagiramungu Faustin bahuje umugambi muri MRCD