October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Itangazo rivuguruye rirebana no guhinduza ikigo umunyeshuri yahawe.

YASUWE 108 

Kuri uyu wa mbere taliki ya 30/12/2019 saa 15:30′ nibwo kucyicaro cya minisiteri y’uburezi hatangarijwe kumugaragaro, amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza; icyiciro rusange ndetse n’ayi inderabarezi(TTC).

Muri uyu muhango kandi habereye igikorwa cyo gutangaza abanyeshuri 10 bahize abandi muri buri cyiciro,  ndetse no kubahemba.

Aba banyeshuri bakaba barahembwe Mudasobwa nshyashya.

Akimara gutaza aya manota Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isac MUNYAKAZI, yatangaje ko abanyeshuri baziga mu mwaka wa kane ndetse n’uwa mbere bagomba gutangira amasomo

kuwa mbere taliki ya 13/01/2020 ariko bagomba kuba bageze kubigo boherejweho kucyumweru taliki ya 12/01/2020.

Tubibutse ko umwaka wa mashuri 2020 uzatangira kuwa mbere taliki ya 06/01/2020.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ni bwana Dr.Ndayambaje Irénée yatangaje ko abakeneye kureba amanota n’ibigo boherejweho bashobora kubireba online banyuze kurubuga rwa REB cg bakoresheje telephone.Yakomeje avuga ko kandi abakeneye guhinduza ibigo nabo bashobora kubikora online batiriwe bajya kucyicaro gikuru cya REB.

Bitewe n’ikibazo cy’abantu benshi bakeneye guhinduza ibigo bahawe, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubureze(REB)

cyasizeho uburyo bwo gufasha abashaka guhinduza ibigo bahawe batiriwe bagana kucyicaro gikuru.

KANDA HANO NIBA USHAKA GUHINDUZA IKIGO ONLINE

 

IZINDI NKURU ZABANJE BIFITANYE ISANO

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Icyiciro rusange ndetse na TTC yasohotse

REB yasizeho uburyo umunyeshuri ashobora guhinduza ikigo yahawe online atiriwe ajya kucyicaro gikuru.