October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Twihangane Pacifique Sharif yagizwe Umuvugizi w’inyeshyamba za FLN

YASUWE 26 

Twihangane Shariff Pacifique yagizwe Umuvugizi wa FLN asimbuye Capt Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi.

Amakuru yiriwe acicikana ku  mbuga  nkoranyambaga zo muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town, aravuga ko Komite nyobozi y’ishyaka RRM rya Nsabimana Callixte Sankara yateranye ku cyumweru taliki ya 29 Ukuboza 2019  ikemeza ko Twihangane Pacifique Sharif agizwe Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN.

Ubusanzwe Ishyaka rya RRM ryashinzwe na Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda,  ni rimwe mu mshayaka ihuriro MRCD, yashinzwe na Paul Rusesabagina. Iyi mpuzamashyaka igizwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda  ariyo; PDR IHUMURE rya Ruseabagina, CNRD UBWIYUNGE rya  Gen.Wislon Irategeka , RRM ya Callite Sankara na RDI RWANDANZIZA ya Twagiramungu Faustin.

Ishyaka RRM rikaba rifitemo intebe y’umwanya wa Visi Perezida n’uwu buvugizi.  Ni muri urwo rwego Capt. Nsengimana Herman na Nsabimana Callixte Sankara bari abavugizi bose bagiye batangwa na RRM nk’uko Rwanda tribune dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Twihangane Sharif Pacifique Umuvugizi mushya wa FLN

Ubusanzwe Twihangane Shariff  Pacifique akaba yari ashinzwe ubukangurambaga muri RRM,  iri shyaka rikaba ririmo kuyoborwa by’agateganyo na Nahimana Straton wasimbuye Nsabimana Callite Sankara by’agateganyo,Twihangane Shariff  Pacifique akaba yahise ahabwa ipeti rya Kapiteni, akaba asimbuye Capt, Nsengimana Herman uherutse gutabwa muri yombi.

Mbere y’uko Capt Twihangane Sharifu atangira imirimo arindiye icyemezo cya nyuma cya Gen.Wilson Irategeka urimo  guhigwa bukware na FARDC, dore ko arinawe wari Perezida wa MRCD muri iki gihe kuri Manda y’umwaka umwe aherutse gutorerwa.

Nahimana Straton Umuyobozi w’agateganyowa   RRM

Twihangane Shariff  Pacifique ni muntu ki?

Yavutse mu mwaka wa 1980, avukira mu cyahoze ari Komini Kanama, Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, Intara y’ Uburengerazuba. Yize amashuri abanza agarukira mu mwaka wagatandatu, yinjiye mu gicengezi 1998.

Yinjirira ahitwa Cyanzarwe, muri 2002 nibwo yavuye muri FDLR, afite ipeti rya Serija ahungira muri Zambiya, nyuma ahagana muri 2005 nibwo yerekeje mu gihugu cya Afurika y’epfo, akaba ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwaho Cape Town, akaba afite umugore n’abana babiri.

Muri 2006 Twihangane Sharif we na Callixte Sankara binjiye muri RNC ikimara gushinngwa bakorana muri Komisiyo y’ubukangurambaga n’urubyiruko, kuwa 26 Nzeri 2017 Twihangane Sharif afatanyije na Nsabimana Sankara, Kazigaba Andre, Abega Rwabagina, Noble Marara, Casmir Nkurunziza na Adam karangwa batangaje ko bitandukanyije na RNC bashinze ishyaka rya RRM.