October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

REB yasizeho uburyo umunyeshuri ashobora guhinduza ikigo yahawe online atiriwe ajya kucyicaro gikuru.

YASUWE 62 

Kumunsi wejo hashize kuwa 30/12/2019 ku isaha ya saa 15:30′ kucyicaro cya Minisiteri y’uburezi nibwo hatangajwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri y’inderabarezi TTC.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashiri abanza n’ayisumbuye Dr.Isac MUNYAKAZI Ubwo yatangazaga amanota

Hakimara gutanganzwa amanota umuyobozi w’ikigo gishinzwe uburezi Rwanda Education Board(REB) Bwana Dr. Dr NDAYAMBAJE Irenée yatangaje ko ubu  umunyeshuri ushaka guhindura ikigo yohorejweho ubu bitakiri ngombwa ko ajya kucyicaro gikuru cya REB, ahubwo ashobora kubikora online youzuza form yabugene

KANDA HANO NIBA USHAKA GUHINDUZA IKIGO BAGUHAYE

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irenée ashyikiriza Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Munyakazi Isaac, amanota yuko abanyeshuri bitwaye

Dr. NDAYAMBAJE Irenée yakomeje avuga ko n’izindi service zose nko kureba amanota ndetse n’ikigo umunyeshuri yahawe byose bizajya bikorwa online.

KANDA HANO NIBA USHAKA KUREBA AMANOTA NDETSE N’IKIGO WAHAWE

Ubanza iburyo ni Minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura nawe yari yitabiriye uyu muhango

Tubibutes ko abanyeshuri bizatangira mu mwaka wa kane n’uwa mbere, bazatangira amasomo yabo kuwa mbere taliki ya 13/01/2020 ariko bagomba kuba bageze kubigo boherejweho kucyumweru taliki ya 12/01/2020.