October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ntimwikange: Dore ahantu 4 haturikirizwa ibishashi by’umuriro haraswa umwaka

YASUWE 14 

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko mu ijoro ryo kuri uyu  wa kabiri taliki ya 31 Ukuboza 2019 rishyira kuwa gatatu  taliki ya 1 Mutarama 2020, saa sita z’ijoro zuzuye haturitswa urufaya rw’ibishashi by’umuriro mu duce 4 dutandukanye.

Ni ubutumwa Umujyi wa Kigali wageneye abawutuye n’abawugenda kuri uyu wa Mbere, utangaza ko ibishashi by’umuriro mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, biza guturikirizwa ku Kimihurura kuri Kigali Convention Centre; i Remera kuri Stade Amahoro, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no ku musozi wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yakomeje agira atiaa; “Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abaturage kutazikanga cyangwa ngo bahungabanywe n’urusaku bizatera ku begereye aho bizaturikirizwa.”

Ubwo haraswaga ibishashi dutangira 2019                                                            

Kurasa ibishashi by’umuriro ni igikorwa kimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali, gusa mu myaka ishize byagiye bibera ahantu hatatu harimo kuri Stade ya Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku Kimihurura mu ka Gasabo no ku musozi wa Rebero muri Kicukiro.