October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Musanze: Ba gitifu b’imirenge 4 n’abakozi b’akarere 2 basezeye ku mirimo yabo

YASUWE 16 

Abayobozi mu karere ka Musanze barimo umukozi mu karere ushinzwe imyubakire (One Stop Center) n’ushinzwe ubuzima ndetse na ba gitifu b’imirenge bane basezeye ku mirimo yabo.


Kuri uyu wa mbere taliki ya 30 Ukuboza 2019 nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko abeguye ari abayoboraga mu Mirenge ya Muko, Nyange, Musanze na Kimonyi. Ni mu gihe abayobozi b’aka karere bose bari bareguye mu mezi ashize.

Aba bayobozi basezeye mu kazi nyuma y’uko aka karere gasuwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase kuwa 29 Ukuboza 2019. Ni inshuro ya kabiri ahura n’aba bayobozi.

Ubwa mbere hashyirwaho abayobozi bashya b’akarere yasabye abadiregiteri mu karere gukora akazi kabo uko bikwiye bakirinda ibyo bavugwagaho birimo kudafasha abayobozi b’akarere.

Prof Shyaka Anastase ubwo yaganirizaga abayobozi b’akarere ka Musanze n’aka Burera ku Cyumweru taliki 29 Ukuboza 2019 yabasabye kwirinda kuba abapfapfa.

Bwiza.com yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni ntibyakunda.