October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Niba uwo twabonye kuri televiziyo mu mpunzi ari Mukandutiye Angeline watangaga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri Nyarugenge atabwe muri yombi

YASUWE 16 

Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’abanyarwanda batandukanye nyuma yo kubona amasura kuri televiziyo Rwanda y’impunzi zavuye mu mashyamba ya Congo kuwa 21 Ukuboza 2019 boherejwe na leta ya Congo, ubwo babonaga isura y’umugore witwa Mukandutiye Angelina wakoze Jenoside mu cyahoze ari segiteri Rugenge mu mujyi wa Kigali akaba yari anashinzwe uburezi.

Mukandutiye Angeline wahoze ashinzwe uburezi [Inspecteur] muri Nyarugenge, ushinjwa kugira uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi afatanyije n’Interahamwe mu bice bitandukanye bya Kigali ashobora kuba yaratahukanye n’impunzi z’Abanyarwanda baheruka kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), zigizwe na bamwe mu bari muri FDLR n’imiryango yabo.

Kuwa 21 Ukuboza 2019 nibwo impunzi 1471 zirimo 71 bari mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ugizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bageze mu Rwanda bavuye muri RDC, nyuma y’iminsi mike rwakiriye abandi 291.

Nyuma yo gutahuka bakiriwe mu nkambi y’agateganyo y’impunzi ya Nyarushishi iherereye mu Karere ka Rusizi, kugira ngo bitabweho, hanashakishwa imiryango baturutsemo ngo bayisubizwemo, abari muri FDLR babanze kugenzurwa niba nta birwanisho binjiranye.

Muri abo batahutse bari mu nkambi, umwe muri bo wagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu, ifoto ye yahise itangira gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko nta gushidikanya ari Mukandutiye Angeline, ushinjwa gukorana n’Interahamwe mu guhiga no kwica Abatutsi muri Nyarugenge, abandi bakabihakana.

Uwitwa Rutindukanamurego yasabye Komisiyo Ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo zavuye ku Rugerero gukuraho urujijo niba koko iyo foto babonye ari iya Mukandutiye.

Ati “Uyu mugore ni inkoramaraso, yicishije Abatutsi benshi i Nyarugenge muri Jenoside, agomba kubiryozwa byanze bikunze.”

Ruhinda Pierre yagize ati “Rwose batubwire niba uyu ari wa mwicanyi wayogoje Kiyovu mu 1994 kandi niba ariwe ahite ashyikirizwa inzego z’ubutabera yo kanyagwa izikamwa.”

Uwitwa Abd El Hamiid yagize ati “Naba ahamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu harimo abakoze Jenoside na bo bahawe ikaze kugaruka mu gihugu,  ariko bakaza neza bimenyekanisha bakishyikiriza ubutabera bagafasha imiryango yakorewe ubwo bwicanyi kumenya amakuru y’ababo baburiwe irengero burundu babashe no kubohoka.”

Yakomeje agira ati “Gusa abarimo gutanga amakuru kuri uwo mugore ndabona bayatanga mu nzego zibishinzwe maze hagakorwa neza iperereza rihagije aho gutanga amakuru hano kuko byatuma ibimenyetso bisibangama n’abiciwe bakabura burundu amakuru y’ababo. Aramutse ariwe koko bigaca neza mu butabera nibyo byiza.”

Aya makuru y’uko umugore wagaragaye kuri taleviziyo Rwanda ari Mukandutiye Angeline wakoze Jenoside muri Nyarugenge ariwe koko, yemejwe na Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, watangaje ko uyu mugore ariwe kandi ko yamaze no gutabwa muri yombi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Busingye yagize ati: Umugore witwa Mukandutiye Angeline wakoze Jenoside  watahutse mu mpunzi yatawe muri yombi, akaba afungiye muri Gereza nkuru ya Mageragere.”

Uyu mukandutiye taliki ya 14/6/1994 yasohoye Kameya Andre mur Biro bya Kinyamateka. Ni  nabwo  igetero cyari kiyobowe na Mukandutiye Angelina  taliki ya 5/6/1994 yishe urubyiruko rw’abasore 8 babakuye muri Saint Paul.

Bamwe mu bari batuye ahazwi nko  kuri Peyaje bivugwa ko arinaho yakoreye Jenoside, ubu ni mu murenge wa Muhima, hakaba harahoze ari muri rugenge. Umwe mu baharokokeye witwa Agnes, yatangarije televiziyo Rwanda ko Mukandutiye yahaga amabwiriza interahamwe mbere yo kujya kwica Abatutsi, zavayo zikamuzanira indangamutu z’abo zishe, yamara kuzereba zose akazibwira amazina y’Abatutsi batangombaga kubura mubo zishe. Agnes yagize ati: interahamwe umunsi zisheho umugabo wanjye, zamushyiriye indangamuntu ye hamwe n’iz’abandi bari bishe, Mukandutiye aravuga ngo ‘ubonye iyo munzanira iya Agnes.

Mukandutiye Angeline yakatiwe n’urukiko gacaca igifungo cya burundu.