October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Dore icyo Cristiano Ronaldo yatangaje ko ashobora kuzakora igihe azaba asezereye umupira w’amaguru

YASUWE 10 

Nyuma ya byinshi yakoze mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo ukinira ikipe ya Juventus yatangaje ko nyuma yo gusoza umupira w’amaguru ashaka kuzageregeza ubuhanga yiyumvamo bwo gukina filimi, agakina filimi ngo kuko yumva ko yabishobora.

Nubwo Ronaldo atatangaje igihe yifuza kuzasoreza umupira w’amaguru,yavuze ko ashaka kuzahita yerekeza mu mwuga wo gukina amafilimi akagera ikirenge mu cya mugenzi we Eric Cantona nawe wakinnye muri Manchester United.

Ubwo Ronaldo yatangaga ikiganiro mu nama ya siporo I Dubai yagize ati “Ninsoza umupira ndashaka kuzakomeza amasomo yanjye.Nkunda gutekereza ku masomo kuko ayo nize ntabwo yabasha kunsubiza ibibazo mfite mu mutwe wanjye.Ikindi kintu ntekerezaho n’ukujya gukina amafilimi.”

Ronaldo yavuze ko kuva yatangira gukina umupira atigeze agira ibihe bibi kuko ahora yiteguye guhangana anaboneraho kwemeza ko ataratangira guteganya gusezera.

Yagize ati “Buri gihe nkina mfite intego yo gutsinda.Igihe umubiri wanjye uzaba utakibasha gutanga ibyo nifuza mu kibuga,kiza ari igihe cyiza cyo guhagarika.Kera imyaka yo gusezera yari 30,32 ariko hari abakinnyi bafite 40 bagikina.

Ntabwo ari ubwa mbere Ronaldo azaba agaragaye imbere ya camera kuko akunze kwamamaza akina imikino ireshya abakiriya mu bicuruzwa bye n’ibya kompanyi bakorana.

Cristiano, Lukaku na Joao Felix i Dubai mu nama mpuzamahanga ya Sport