October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuhanda Muhanga-Karongi ubu nturi gukoreshwa n’imodoka nini.

YASUWE 20 

Bitewe n’imvura nyinshi yaraye iguye muturere twa karongi na Rutsiro, ndetse ikaza no guca inkangu kumuhanga Karongi – Muhanga, ubu Police y’igihugu iratangaza ko uyu muhanda utari gukoreshwa n’imodoka nini.

Ibinyujije Kurukuta rwayo rwa twitter Police y’igihugu yagize iti”Mwaramutse, Turabamenyesha ko kubera inkangu yaguye hafi y’urutare rwa Ndaba, imodoka nini zitabasha gukoresha umuhanda Muhanga – Karongi. Abifuza kujya muri ibyo bice bakoresha umuhanda uca muri Nyungwe cyangwa umuhanda uva Rubavu. 1/2″

Police y’igihugu yakomeje yihanganisha Abanyarwanda kuri izi mbogamizi zabaye mugihe umuhanda uri gukorwa.

Annonciata Byukusenge@rwandanews24.com