October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abavugabutumwa bo muri Uganda baratabariza bagenzi babo bo mu Rwanda

YASUWE 72 

Abashumba b’amatorero yo muri Uganda barasaba abayobozi b’u Rwanda kureka itsinda ry’abavugabutumwa bo mu Rwanda bakambuka bakajya muri Uganda mu nama ngarukamwaka y’abavutse bwa kabiri (Born-Again conference) iteganyijwe mu mwaka utaha wa 2020. Abo bavugabutumwa bavuga ko muri Kamena na Nyakanga  2019 bari babujijwe kujya muri Uganda ibintu bemeza ko birimo kubangamira no kwica ivugabutumwa.

Umuyobozi wa ‘Lift Up Jesus global ministries’, Apostle Aloysius Kiiza, wasabye ibi mu kiganiro n’itangazamakuru muri iki cyumweru dusoza, cyabereye mu Mujyi wa Kabale mu izina ry’abandi bavugabutumwa, yatangaje ko muri Kamena no muri Nyakanga, abashumba b’amatorero yo mu Rwanda bangiwe kujya muri Uganda.

Ati ” Ivugabutumwa ni ibiryo by’umwuka ku bakirisitu mu bihugu byombi. Yaba ari impano ikomeye y’umwaka mushya imipaka y’u Rwanda ifunguwe byihuse byashoboka hakemerwa urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.”

Yongeyeho ko nk’Abakirisitu bavutse bwa kabiri basaba Perezida Museveni kugirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame imipaka igafungurwa Abanyarwanda bakemererwa kwinjira muri Uganda, nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor  ivuga.

Muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019 ni bwo u Rwanda rwabujije Abanyarwanda gukomeza kujya muri Uganda ruvuga ko ari ku mpamvu z’umutekano wabo. Rwakomeje kuvuga ko Abanyarwanda batabwa muri yombi, bagafungwa, bamwe ngo bagakorerwa iyicarubozo. Ibintu Uganda yakomeje guhakana ivuga ko abafatwa baba bazira ibyaha bitandukanye birimo n’ubutasi.

Abakuru b’ibihugu byombi bari bateye intambwe mu ku gushaka umuti w’ibyo bibazo, bagirana ibiganiro byagejeje ku masezerano y’ubwumvikane bashyizeho umukono i Luanda muri Angola. Amasezerano ataragize icyo atanga kigaragara nko gufungura imipaka abaturage benshi bari bahanze amaso.

Apotre Kiiza avuga ko ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ritahungabanyije ubucuruzi gusa, ahubwo n’urwego rw’iyobokamana rwahahungabanye kuko Abavugabutumwa b’Abanyarwanda batemererwa kujya muri Uganda.

Mu kindi kiganiro cyatanzwe n’uwashinze “Revival Outreach Ministers” mu karere ka Kabale, Apostle Johnson Bakashaba, yavuze ko Abagande benshi bashakaga kujya mu masengesho i Kibeho, mu Rwanda nabo kenshi ngo bangiwe kwinjira mu Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kisoro, Abel Bizimana na we akaba yemeza ko abajyaga mu rugendo rutagatifu bavuye muri Kisoro bajya mu Rwanda mu masengesho bagiye kenshi bangirwa kwinjira mu Rwanda bagahagarikirwa ku mupaka wa Cyanika.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Maj. Gen. (Rtd) Frank Mugambage, ariko yahakanye ibi avuga ko ari ibinyoma ko nta Bagande bifuzaga kujya mu rugendo rutagatifu mu Rwanda bigeze bangirwa kwinjira mu Rwanda.

Ati ” Mu minsi ishize Abagande bajyaga mu rugendo rutagatifu binjiye mu Rwanda kandi baragaruka.”

Ibi byose bikaba ari bimwe mu bikomeje kuranga umwuka mubi umaze igihe ugaragara mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu mpera za 2017.

Kuba abavugatumwa batabasha kwambuka ni ingaruka zibyo bibazo biri hagati y’ibihugu byombi utakwemeza ko gutakamba kwabo hari icyo byatanga byatuma u Rwanda rubemerera kwambuka mu gihe ibyo bibazo bitarakemuka.

Inzira yonyine abaturuka mu Rwanda banyuramo yaba ari ugukoresha ikirere cyangwa bakihangana kimwe nk’abandi baturage bose byagizeho ingaruka.