October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Menya byinshi ku kirango cya Zahabu gishyirwa ku myenda y’ikipe yatwaye igikombe cy’isi(cy’ibihugu cyangwa ama Club) n’impamvu Liverpool itaratangira kugikoresha mu Bwongereza

YASUWE 20 

Hari byinshi dukunze kubona ku myenda yambarwa n’amakipe cyane cyane ayo tumenyereye ko akomeye ku isi kubera ibigwi n’amateka akomeye yanditse mu gutwara ibikombe ndetse no gushyiraho utundi duhigo tutarakorwa n’ayandi makipe, ibyo birimo nk’inyenyeri zishyirwa ku myenda y’amakipe ndetse n’ikirango gikozwe mu ibara rya zahabu gishyirwa ku myenda y’ikipe yatwaye igikombe kiruta ibindi mu bitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA akaba ari nacyo tugiye kwibandaho tugusobanurira.

FIFA Champions Badge ni ikirango nk’uko twabikomojeho gishyirwa ku myenda yambarwa n’ikipe yatwaye igikombe kiruta ibindi mu marushanwa ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi(FIFA) nk’ikirango cy’icyubahiro ku ikipe, kikambarwa muri uwo mwaka wose  w’imikino mu gihe nta wundi uraza ngo atware icyo gikombe.

Iki kirango gikoze mu ishusho y’ingabo (Shield) gishyirwa ku myenda, kiba gifite uburebure bwa milimetero 78 n’ubugari bwa milimetero 58, kigaragaramo ishusho y’igikombe ikipe iba yatwaye,izina ry’igikombe ‘FIFA WORLD CHAMPIONS’ ndetse n’umwaka yagitwayemo.

Iki kirango kugeza ubu gikorwa mu buryo bubiri bushoboka, hagakoreshwa bumwe muri bwo: Inyuguti za zahabu zandise mu ibara ry’umweru cyangwa Ibara rya zahabu ryanditsemo inyuguti z’umweru.

Gishyirwa  gusa ku myambaro y’ikipe(Igihugu cyangwa Club)yatwaye igikombe kugeza habonetse undi utwara icyo gikombe akaba ariwe ugihabwa, iyo bongeye gutwara igikombe ikirango kiguma ku myenda hagahindurwa gusa ibyanditseho nk’uko twabivuze hejuru.

Ikirango gitangira kwambarwa n’ikipe yatwaye igikombe kuva ikipe ikimara gutwara igikombe cy’isi kugeza ku mukino wanyuma ikinnye nta yindi kipe yari yatwara iki gikombe.

Gishyirwa gusa kandi ku myenda yambarwa mu kibuga y’ikipe yatwaye igikombe, bisobanuye ko nya yindi myenda y’ikipe yemerewe gushyirwaho iki kirango(nk’imyenda yo mu myitozo cyangwa indi myenda yambarwa n’ikipe), nta yindi kipe kandi uretse iyatwaye igikombe yemerewe kwambara iki kirango kumyenda ikoresha(nk’ikipe ya Kabiri cyangwa izindi ziyishamikiyeho).

Iki kirango ubusanzwe cyemewe kwambarwa gusa mu marushwa ategurwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi(FIFA),gusa iyo ikipe ibishatse ku gikoresha mu yandi marushanwa isaba uburenganzira abashinzwe amarushanwa yitabiriye bayemerera ikabona gukoresha imyenda iriho iki kirango.

Urugero ibi byabaye mu mwaka wa 2009, ubwo ikipe ya Manchester United ifite igikombe cy’isi cy’ama Club yasabaga ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwongereza(FA) gukinana imyenda iriho iki kirango mu mikino ya FA Cup ariko itemerewe kuyikoresha muri Premier League, akaba ari nabyo bizakorwa ku ikipe ya Liverpool ifite igikombe cy’isi cy’ama Club cya 2019 nayo yanditse isaba ko yakwemererwa gukoresha imyenda iriho iki kirango, kugeza ubu Ikaba yaremerewe gukoresha iyi myenda gusa ku mukino uzayihuza na Wolverhamptona Wanderers uzaba tariki 29 Ukuboza 2019.

Ikipe ya Real Madrid nayo yemerewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Espanye kwambara iki kirango ku myenda yayo ikinana mu mikino yose y’igikombe cy’igihugu ‘Spanish La Liga’

FIFA Champions Badge yakozwe bwambere inambarwa bwambere muri 2008 ubwo yahabwaga ikipe ya AC Milan yo mu Butaliyani nk’ikipe yari yatwaye igikombe cy’isi cy’ama Club cya 2017 gusa ubwo ikipe ya AC Milan yahabwaga iki kirango FIFA yahise yemerera n’andi makipe atatu yari yatwaye iki gikombe mu myaka itatu yari yabanje ariyo Corinthians, Sao Paulo FC na Sport Club Internacional kuba zikoresha iki kirango kugeza mu kuboza 2008 habonetse undi utwara iki gikombe.

FIFA Champions Badge ku mwambaro w’ikipe ya Corinthians muri 2012

Muri Nzeri 2008 kandi nibwo iki kirango cyahawe Ubutaliyani nk’ikipe y’igihugu yari ibitse igikombe cy’isi, kuko niyo yari yatwaye igikombe cy’isi cyaherukaga cya  2006.

Muri 2009 iki kirango nibwo cyatangiye gutangwa bwambere ku makipe y’abagore ubwo cyahabwaga ikipe y’abagore y’igihugu cu’Ubudage yari yatwaye igikombe cy’isi cya 2007, ndetse gikomeza kugenda gitangwa mu yindi mikino itandukanye yok u rwego rwa FIFA.

Kuva iki kirango cyatangira gushyirwa ku myenda y’amakipe dore amakipe amaze kucyambara(Ibihugu n’ama Club)

Amakipe y’ibihugu (Abagabo)

Ubutaliyani    2006

Espanye           2010

Ubudage          2014

Ubufaransa      2018

Amakipe y’ibihugu (Abagore)

Ubudage   2007

Ubuyapani  2011

Leta zunze ubumwe za Amerika    2015, 2019

Ama Club

AC Milan        2007

Manchester United  2008

Barcelona   2009, 2011, 2015,2016

Inter Milan  2010

Corinthians  2012

Bayern Munich  2013

Real Madrid    2014, 2017, 2018

Liverpool  2019

Liverpool niyo iheruka gutwara igikombe cy’isi cy’ama Club

 Yateguwe na MANISHIMWE Elias