October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

CP Mujiji ati: “Impanuka zabaye kuri Noheli nta sano zifitanye nayo” Dore uko umutekano wari wifahe

YASUWE 30 

Polisi y’u Rwanda yagaragaje uko  umutekano wo mu muhanda wari wifashe  ku munsi mukuru wa Noheli  ya 2019 aho mu mpanuka zigera kuri 15 zagaragaye mu gihugu, icumi(10) zari zoroheje zanakomerekeyemo abantu byoroheje.  Impanuka imwe niyo yahitanye ubuzima bw’umuntu izindi 4 zari zikomeye ndetse  abantu bazikomerekaramo bikomeye, gusa izi mpanuka zabaye biturutse ku makosa asanzwe y’abashoferi ntaho zihuriye no kwishimira iminsi mikuru.

Kuva  saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00)  taliki ya 24 Ukuboza 2019 kugera  saa kumi n’ebyiri za mugitondo(06h:00) taliki ya 25 Ukuboza 2019.  Muri rusange muri iryo joro nta mpanuka ihitana ubuzima bw’abantu yabaye, usibye ko hagiye haba impanuka zikomeye  zigakomerekeramo abantu.

Mu karere ka Muhanga na Bugesera habereye impanuka ebyiri (02) zikomeye  zakomerekeyemo abantu  babiri  mu buryo bukomeye, izindi mpanuka zirindwi (07)  zari zoroheje, abantu barindwi bazikomerekeramo byoroheje.  Mu karere ka  Kicukiro habereye imwe(01), Nyarugenge habereye ebyiri(02), mu karere ka Gicimbi habereye impanuka imwe(01), Gasabo hagaragaye impanuka imwe(01), mu karere ka Huye hagaragaye imwe(01) ni mugihe mu karere ka Nyamasheke habaye impanuka imwe(01).

Polisi y’u Rwanda ikomeza ivuga ko mu ijoro rya tariki ya 25 Ukuboza kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h:00)  kugeza taliki ya 26 Ukuboza 2019 saa kumi n’ebyiri za mugitondo (06h:00) mu karere Gasabo habaye impanuka imwe ikomeye cyane yaguyemo umuntu umwe,  izindi ebyiri zabereye mu  turere twa  Muhanga na Kamonyi.

Muri  iryo joro kandi  mukarere ka Nyagatare hagaragaye impanuka imwe yoroheje ikomerekeramo umuntu umwe byoroheje, ebyiri (02) zabereye mu karere Nyarugenge naho abantu bakomereka byoroheje.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of  Police (CP) Rafiki Mujiji avuga ko impanuka zose zabaye ku manywa kubera amakosa adafitanye isano n’iminsi mikuru.

Yagize ati: “Ziriya mpanuka zagiye ziba ku manywa, byaturutse ku makosa y’abashoferi nta sano bifitanye no kwishimira imisni mikuru.”

CP Mujiji  akomeza  avuga ko muri iyi minsi ya Noheli, abantu 23 aribo bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha. Yakomeje asaba abakoresha umuhanda  gukomeza kubahiriza amabwiriza bahabwa na Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, aho bakangurirwa kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, kwirinda umuvuduko ukabije ndetse bagasabwa gutwara ibinyabiziga bameze neza nta bibazo ibyo aribyo byose bafite.