October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ruhango: Abaturage ntibagihahirana kubera imihanda n’amateme byasenywe n’imvura

YASUWE 32 

Imihanda, Ibiraro n’amateme byo mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango bimaze igihe byangiritse, abahatuye n’abahacururiza baravuga ko byagize ingaruka mbi ku buhahirane no kugendererana none bikaba birimo no kubateza ubukene.

Mu murenge wa Mbuye, uhana imbibi n’Umurenge wa Byimana, Ntongwe, Kinazi na Nyarubaka ya Kamonyi, hakorerwa ubuhinzi bw’imyumbati n’ubucukuzi bw’imicanga bitunze umubare munini w’abaturage.

Abaturage babwiye Umuseke ko kuva imvura yatangira kugwa ari bwo ibi bikorwa remezo byahise byangirika binakoma mu nkokora ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage.

Imodoka yaheze mu iteme

Nizeyimana Claude utwara imodoka yo mu bwoko bwa Dyna, avuga ko  batunzwe n’ubucuruzi bw’imyumbati,  ariko ko kuva biriya bikorwa byakwangirika bitoroshye gukora akazi ke.

Uyu mucuruzi anavuga ko n’izindi nzego zahazahariye nk’ubuvuzi kuko ubu imbangukiragutabara zitabona aho zinyura zijya gutwara indembe cyangwa ababyeyi bari ku nda.

Yagize ati «Iki kibazo kimaze igihe kandi ubuyobozi burakizi ntabwo tuzi impamvu butabyitaho. »

Mukanyonga Béatrice avuga ko biriya bikorwa bikorerwa hariya bisanzwe bifatiye runini abaturage, ariko ko byazambye kubera kiriya kibazo k’iyangirika rya biriya bikorwa remezo.

Yagize ati « Hari abatunzwe n’amafaranga bavana mu kwinura imicanga, ubu nta modoka ishobora  kuyipakira kuko ibiraro n’imihanda byose byaracitse. »

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu , Rusiribana Jean Marie avuga ko bategereje ko hasohoka ingengo y’imari ivuguruye kugira ngo biriya bikorwa remezo bisanwe. Gusa ngo hari amateme n’imihanda bizakorwa n’umuganda wa VUP.  Ati «Twatangiye gukora ibarura ry’ibimaze kwangizwa n’imvura kugira ngo bizasanwe umwaka utaha. »

Mu kiganiro Minisiteri zitandukanye ziherutse kugirana n’itangazamakuru mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete yavuze ko muri iki gihe imvura yaguye cyane yangije ibikorwa remezo byinshi birimo imihanda, ibiraro, intindo ndetse n’inkangu za ruhurura zangije byinshi.

Yavuze ko nko mu mihanda ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu, hangiritse 22, iyo ku rwego rw’uturere hangiritse 42, naho intindo zo ku rwego rw’igihugu hangiritse 12 mu gihe izo ku rwego rw’akarere hangiritse 21.

Minisitiri Amb. Gatete yavuze ko ibi bikorwa byose byari byakozwe byitondewe,  ariko ko imvura yaguye muri ibi bihe yari ifite imbaraga nyinshi.