October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kamonyi: Bategetse ‘umwana wabo’ gusigara ku rugo batashye basanga amanitse

YASUWE 20 

Kuri Noheli ya 2019 ababyeyi ba Christian Ihirwe Aimée bamusanze amanitse mugozi w’inzitiramibu yapfuye. Amakuru avuga ko bari bamuhanishije gusigara ku rugo bakajyana n’abandi. Ihirwe yari afite imyaka 12 y’amavuko , akaba yigaga muri Petit Seminaire y’i Kabgayi.

Se w’uriya mwana asanzwe ari umwarimu na Nyina akaba umuganga. Byabaye hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro kuri uyu wa 25, Ukuboza, 2019,  bibera mu mudugudu wa Nyamugari, Akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge hafi y’aho bita ‘ku masuka.’

Bijya kuba ngo byabaye Se na Nyina w’umwana badahari, bikavugwa ko bari batashye ubukwe mu murenge wa  Ngamba muri Kamonyi basiga bahanishije Christian Ihirwe Aimée gusigara ku rugo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Gacurabwenge Gerald Kayinamura avuga ko koko ayo makuru ari ukuri.

Ati: “Ni uko bimeze kandi yari umwana wa kabiri, yari afite imyaka 12 yigaga muri Seminari Nto ya Kabyayi. Ejo ababyeyi batwaye abandi bana we bamusiga mu rugo bagiye mu bukwe. Baratashye basanga umwana yimanitse.”

Kayinamura avuga ko uriya mwana yiyahuje umugozi w’inzitiramubu amaze kuwungaho umugozi w’urukweto.

Avuga ko abantu babonye ibyabaye bwa mbere ari ababyeyi b’uriya mwana ubwo bari batashye ahagana saa sita z’ijoro.

Ku byerekeye icyaha cyangwa ikosa uriya mwana yari yakoreye ababyeyi k’uburyo  bamuhanisha kumusiga ku rugo, Gerald Kayinamura avuga ko ntacyo baramenya kandi ngo ababyeyi bari basanzwe babanye neza n’uriya mwana.

Ngo Se na Nyina bazindukaga bagakorana siporo na Ihirwe.

Ababyeyi ba Ihirwe bahungabanye

Nyuma yo gutaha bagasanga umwana wabo yiyahuye, ngo ababyeyi bahungabanye.

Se wa Ihirwe yaherekeje umurambo w’umwana we ku bitaro bya  Kacyiru kugira ngo usuzumwe, Nyina we ngo aracyari mu gahinda kenshi.

Yari umwana wabo wa Kabiri kandi amakuru Umuseke ufite avuga ko yari yaravutse muri 2007.