October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Gakenke: Umwalimu yafatiwe mu cyuho asambanyiriza umunyeshuri muri geto

YASUWE 20 

Umwarimu witwa Nzuwonemeye Apollinaire n’umunyeshuri, Umubyeyi Flora basanzwe mu nzu yakodeshejwe n’umwarimu mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke bari mu bikorwa by’ubusambanyi.


Uyu mugabo w’imyaka 50 yahuriraga n’uyu mukobwa w’imyaka 18 muri iyi nzu mu ibanga bari basanzwe bahuriramo mu ibanga, ariko umugore we akaza kubimenya.

Nzuwonemeye usanzwe ufite umugore basezeranye byemewe n’amategeko ari na we watungiye agatoki Urwgo rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko hari inzu zizwi nka geto umugabo we akoreramo ubusambanyi.

Uyu mugabo asanzwe yigishaga isomo ry’igifaransa mu ishuli rya CMUR riherereye mu Murenge wa Gashenyi aho uyu mukobwa Rwandatribune ivuga ko yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yemeje aya makuru ko Nzuwonemeye Apollinaire na Umubyeyi Flora bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB iri mu Karere ka Gakenke baregwa icyaha cy’ubusambanyi ku kirego cyatanzwe n’umugore wa Nzuwonemeye Apollinaire.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu gika cya gatatu, ingingo yayo yayo ya 136 ivuga ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha.

Bityo iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka umwe (1).Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko.