October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Urubanza rwa Nsabimana Callixte’Sankara’ rwagombaga kuba kuri uyu wa Kabiri rwasubitswe

YASUWE 24 

Urubanza rwa Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, uburana yemera ibyaha ashinjwa, rwasubitswe biturutse ku kuba ubushinjacyaha bwarakiriye dosiye y’undi muntu ufite aho ahuriye n’ibyaha ashinjwa

Urubanza ruregwamo Nsabimana wigambye ibitero bitandukanye byagiye bigabwa mu gice cyegereye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, rwagombaga gutangira kuri uyu munsi tariki 24 Ukuboza 2019 mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza.

Uru rubanza rwasubitswe rukazakomeza ku wa 17 Mutarama 2020. Mu iburanisha ribanza yemeye ibyaha avuga ko “N’inyoni zo mu biti zamushinja”.

Ibyaha 16 ashinjwa ni iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside.

Hari ukwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Nsabimana yemeye ibyaha byose ashinjwa, asaba abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi.

Nsabimana yari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe umwaka ushize i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, n’icya Kitabi byose byahitanye ubuzima bw’abaturage ndetse imodoka zigatwikwa.

Credit: Igihe.com