October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abasirikare 8 ba Congo bafashwe biba ibigori n’bishyimbo

YASUWE 16 

Abasirikare Umunani ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bashyizwe muri kasho nyuma yo gufatwa bibye imyaka y’abaturage irimo ibigori n’ ibishyimbo.

Ku wa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2019, nibwo polisi ifatanije n’abasirikare bataye muri yombi aba basirikare mu gace ka Kabingo, Teritwari ya Minembwe, ngo ubwo bari bamaze guhunga urugamba rwahaberaga bashoka mu ngo z’abaturage basahura.

Nk’uko Ikinyamakuru Imurenge kibitangaza, ngo aba basirikare bafashwe bikoreye iyi myaka bari bibye, bakaba bari bahunze hari bimwe mu bikoresho byabo bataye kubera urugamba barimo rukomeye, bari bahanganyemo n’inyeshyamba.

Abaturage bo muri aka gace, batangaza ko aba basirikare ba FARDC babakangisha imbunda babatera ubwoba, barangiza bakabasahura bababwira ko uzabivuga bazasubira inyuma bakamwica.

Bavuga kandi ko hari hashize iminsi abaturage bo mu tundi duce twa Gahwera, Masha, Rutigita, Gaseke n’ahandi bataka kwibwa inka.

Komanda wa Burigade ya 12 y’igisirikare cya Congo, Col Bitangalo Clement yemeje aya makuru, avuga ko aba basirikare atatangaje amazina bagiye guhanwa hakurikijwe amategeko agenga igisirikare ndetse ko n’undi wese uzagerageza kuyakora atazihanganirwa.

Mu mpera z’ukwezi gushize nabwo Umwe mu basirikare ba Congo yafatiwe mu murima w’umuturage arimo kwiba inyanya mu gace ka Kamanyola. Nyiri umurima akaba yaraboneyeho gutangaza ko atari inshuro ya mbere abasirikare ba FARDC bari bamwibye.

Umunsi wa mbere ngo yaramubonye aramureka aca inyanya aragenda, agarutse bukeye asanga nyiri umurima yitabaje abasore b’imbaraga bamufasha kumucakira. Uyu musirikare yagerageje kwirwanaho ngo bamurusha imbaraga bityo bajya gutabaza bagenzi be basanzwe bakorana baba aribo baza kumuvana mu maboko y’abaturage.

Urutonde Ikinyamakuru Global Fire Power cyasohoye umwaka ushize rugaragaza uko igisirikare cyifashe mu bihugu bitandukanye bya Afrika, Congo yaje ku mwanya wa 10. N’ubwo baza kuri uyu mwanya bavugwaho guhorana ubukene rimwe na rimwe ngo baterwa no kudahabwa umushahara ku gihe bityo nabo bakirwanaho muri ubu buryo biba ndetse banaka ruswa.