October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umunsi ku munsi ndakora ngo ndusheho gutera imbere kuko gukina i Burayi biragoye cyane – Djihad Bizimana

YASUWE 14 

Umukinnyi wo hagati w’ikipe y’igihugu Amavubi Djihad Bizimana akanakinira ikipe ya Waasland Beveren mu Bubiligi avuga ko gukina ku mugabane w’i Burayi bisaba ukwihangana gukomeye, kuko uguhangana kuba kuri hejuru cyane.

Djihad Bizimana yerekeje mu Bubiligi muri 2018 avuye mu ikipe ya APR FC yari amazemo imyaka 3 hano mu Rwanda, nyuma yo kuva mu ikipe ya Rayon Sports yari amaze gukinira imyaka 2 mu cyiciro cya mbere.

Yavuye mu Rwanda ari mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona, akaba yarabengutswe n’abashakira abakinnyi amakipe mu mikino ya CHAN yabereye muri Maroc mu ntangiriro za 2018.

Nyuma yo gukora igeragezwa muri iyi kipe rikagenda neza uyu musore yaje gusinyishwa amasezerano y’imyaka 3 n’iyi kipe yo mu Bubiligi atangira kuyikinira muri shampiyona ya 2018/2019.

Bizimana Djihad yerekeje muri Beveren muri 2018                                               

Umwaka wa mbere ntabwo wabaye mubi muri rusange kuri Bizimana nk’uko bakunda kumwita mu Bubiligi, aho yakinnye imikino 22 muri rusange nyuma yo gutinda kugirirwa icyizere mu ikipe ya mbere akamara igihe kinini mu ikipe ya 2.

Aho amaze gukandagira mu ikipe ya mbere ntabwo uyu munyarwnada yongeye kuva mu kibuga, anatangira umwaka wa 2 w’imikino ari umukinnyi ubanza mu kibuga, anifuzwa n’amakipe atandukanye mu Bubiligi no mu Bufaransa, gusa Waasland Beveren yanga kumugurisha.

“ Aha ni ugukora cyane, ugakomeza ugakora kugeza igihe amahirwe yawe aje ukareba ko wabona umwanya wo kujya mu kibuga.” Bizimana Djihad aganira na FunClub.rw nyuma y’umukino bari bamaze gutsindamo ikipe ya Standard de Liege.

Djihad Bizimana yagarutse ku mukino wa Standard de Liege amaze ukwezi adakina

“ Iyi mikino ibanza ntabwo yangedekeye neza kugeza uyu munsi uko nabyifuzaga kuko umwanya wo gukina udahagije nk’uko byari bimeze shampiyona igitangira. Umutoza ni mushya yasanze ikipe itari kwitwara neza agira ibyo ahindura.”

“ Ntabwo byanyoroheye ariko nanjye ntabwo nacitse intenge nkomeza gukora cyane ntegereje ko amahirwe yanjye nanjye yagaruka nkasubira mu kibuga, ari nayo mpamvu uyu mukino urangiye dutsinze Standard de Liege nitwaye neza ubwo nari nsubiye mu kibuga.”

Djihad yari amaze hafi ukwezi atagaragara mu kibuga kuko yaherukaga gukina tariki ya 23 Ugushyingo ubwo banganyaga na Cercle Brugge igitego 1-1. Imikino 3 yakurikiyeho yose ntabwo yakinnye bakaba kandi barayitsinzwe.

Djihad Bizimana ahanganye na Mbokani wa Antwerp mu ntangiriro za shampiyona

Djihad yabwiye FunClub.rw ko uyu mwaka haje abakinnyi bashya benshi bakina hagati, akaba aribo bagiye babona amahirwe kenshi kurusha we mu kibuga, ariko bitamuca intege akomeza kwitoza neza ategereje ko igihe cye kigera.

“ Umukino urangiye natowe nk’umukinnyi wahize abandi njya no gutanga ikiganiro benshi mu banyamakuru bambaza impamvu ntagaragara cyane mu kibuga. Ndishimye ko hari icyo nafashije ikipe yacu kuko tudahagaze neza muri rusange, nkizera ko iyi ibaye intangiriro nziza, nzakomeza kubona umwanya mu gihe kiri imbere.” Djihad Bizimana w’imyaka 23.

Uyu musore avuga ko aganira kenshi n’abanyarwanda bakinnye mu Bubiligi bakamugira inama y’uko yakwitwara mu kibuga no hanze muri rusange kuko avuga ko gukina muri ibi bihugu by’iburayi bikomeye cyane kubera abakinnyi benshi kandi beza baba bahakina, byongeye iyo uri umunyamahanga uba witezweho byinshi.

Ikipe ya Djihad iri ku mwanya wa 15 n’amanota 14 irusha ikipe ya nyuma ya Cercle Brugge iri ku mwanya usubira mu cyiciro cya 2 amanota 3 gusa. Barakira ikipe ya Saint Truiden yakinnyemo Mbonabucya Desire kuri uyu wa kane mbere yo kujya mu karuhuko k’iminsi mikuru bakazagaruka tariki ya 18 Mutarama umwaka utaha.

Desire Mbonabucya uba mu Bubiligi yari yagiye kureba uyu mukino, akaba yabwiye FunClub.rw ko Djihad yitwaye neza cyane muri uyu mukino batsinzemo ikipe ya Standard de Liege akaba yarishimiye urwego amaze kugeraho.

Bizimana Djihad ni we munyarwanda rukumbi ukina muri shampiyona iri mu i 10 zikomeye ku isi. Aha yari ahanganye na Nicholas Pepe wa Arsenal mu kwezi kwa 3 kuri Felix Houphouet-Boigny stadium iri Abidjan

“ Bahuraga n’ikipe ikomeye hano mu Bubiligi iri mu makipe ahatanira igikombe, kubona uyu musore akina iminota 90 kandi agakina neza uko nabibonye ni byiza cyane kuri we no ku ikipe y’igihugu cyacu Amavubi.” Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w’Amavubi mu mikino y’igikombe cy’Africa cya 2004.

Bizimana Djihad ni we munyarwanda ukina muri shampiyona iri mu i 10 za mbere ku isi zikomeye wenyine nk’uko Funclub dukesha iyi nkuru yabyanditse.