October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abafatanyabikorwa ba Polisi biyemeje gusigasira umutekano mu minsi mikuru

YASUWE 22 

Ibigo byigenga mu gucunga umutekano hano mu Rwanda ni bimwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano w’igihugu. Ibi bigo bikunze kugaragara ahantu hatandukanye haba mu bigo bya leta ndetse n’ibigo by’abikorera ku giti cyabo nk ‘amahoteri, ibigo by’amashuri, ibitaro, n’ahandi hatandukanye kandi hatangirwa serivisi zikenerwa n’abantu benshi.  

Ibi bigo bikorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda kugira ngo bibashe gukora neza umurimo wo gucunga umutekano mu buryo bunoze kandi kinyamwuga.  Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ihora itegurira amahugurwa atandukanye agamije gufasha abakozi b’ibyo bigo kugera kuri iyo ntego.

Kuruhande rw’ibigo by’igenga mu gucunga umutekano mu Rwanda nabyo bifite ishusho y’umutekano muri iki gihe cy’impera z’umwaka aho nabo bemeza ko muri rusange umutekano usanzwe umeze neza kandi bakizeza abanyarwanda ko uzaguma kugenda neza.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano (Rwanda Security Industry Association) baremeza ko uyu mwaka wa 2019 waranzwe n’umutekano usesuye byose biturutse ku kuba Polisi y’u Rwanda yarababaye hafi mu buryo butandukanye bigatuma babasha kunoza umurimo bashinzwe wo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Umuyobozi ushinzwe ibigo byigenga mu gucunga umutekano hano mu Rwanda, Niyonshuti Fidele avuga ko uyu mwaka umutekano wagenze neza biturutse k’ubufatanye n’izindi nzego zishinzwe gucunga umutekano cyane cyane Polisi y’u Rwanda.

Ati:  “Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kureba imikorere yacu ya buri munsi rwaduhaye amahugurwa yongerera ubumenyi abakozi bacu bityo bidufasha kurushaho gukora kinyamwuga, muri aya mahugurwa twahawe harimo uko twatahura umunyacyaha, uko twahangana n’inkongi z’umuriro mu bigo dushinzwe gucungira umutekano, imitangire myiza ya serivisi ndetse n’uko twabasha guhangana n’ibyaha by’ikoranabuhanga.”

Niyonshuti akomeza yerekana ko umutekano kugira ngo ugende neza habaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye ndetse n’abaturage. Iyo mikoranire nta kabuza itanga umusaruro, igihugu kigakomeza kugira umutekano usesuye. Yakomeje avuga ko muri iyi minsi mikuru isoza umwaka ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano abakozi babyo nk ‘ibisanzwe biteguye gufatanya na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego kugira ngo iminsi mikuru izarangire neza, maze umutekano ukomeze usugire usagambe mu Rwanda.

Yagize ati: “Turinda ibigo bitandukanye ndetse n’amahoteli, muri iyi minsi isoza umwaka haba hari urujya n’uruza rw’abantu. Muri bo haba harimo abashobora guhungabanya umutekano nk ‘abatwara ibinyabiziga banyoye inzoga nyinshi, abazana abana mu tubari, ababaha inzoga ndetse haba harimo n’abagenzwa no kwiba. Nk ‘ibisanzwe tugomba kuba maso kugira ngo ibyo bikorwa bitazateza umutekano muke. Abakozi bacu basobanukiwe neza ko bagomba guhita batanga amakuru ndetse no kurwanya bene ibyo byaha.”

Umuyobozi w’ibigo byigenga mu gucunga umutekano arakangurira abakozi b’iyo bigo kuba maso kugira ngo muri iki gihe cy’impera z’umwaka umutekano uzagende neza.

Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kureberera ibi bigo, ifite ishami rishinzwe kwita ku mikorere yabyo (Infrastructures Security and Private Security Companies), umuyobozi muri iri shami, Senior Superintendent of Police (SSP)Jules Nsengiyaremye avuga ko imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’ibigo byigenga bicunga umutekano ari myiza. Asaba ibi bigo gukomeza gukora kinyamwuga no gutanga serivisi inoze nk’uko basanzwe babikora.

SSP Jules Nsengiyaremye yavuze ko  muri izi mpera z’umwaka Polisi y’u Rwanda isaba ibi bigo kurushaho kunoza imikorere kugira ngo umutekano w’aho bashinzwe kurinda ndetse n’igihugu muri rusange ukomeze kumera neza.

Ati: “Twinjiye mu minsi mikuru aho abantu bagiye kwidagadura, nk’ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano  turabasaba kuba maso aho bashinzwe kurinda, bagakora  kinyamwuga batanga serivisi nziza kubabagana, bakurikije amahugurwa n’ubumenyi bahawe.”

SSP Nsengiramye avuga ko Polisi izakomeza kubaba hafi nk’ibisanzwe ariko cyane cyane muri iyi minsi mikuru isoza umwaka kugira ngo izarangire nta gatotsi kabaye mu mutekano w’igihugu.

Yanaboneyeho gusaba abaturarwanda gukomeza kurangwa n’ubufatanye mu gukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe, hagamijwe gusigasira umutekano.