October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyamasheke: Bafite impungenge ko bashobora gusenyerwa nk’uko byagendekeye abo mu mujyi wa Kigali

YASUWE 14 

Abatuye  mu karere  ka Nyamasheke babarirwa mu bice byo  mu gishanga, bafite impungenge ko nabo bashobora gusenyerwaho amazu nk’uko  byagenze  kuri bagenzi babo bo mu mujyi wa Kigali, ngo kuko abenshi nta n’ibyangombwa  by’ubutaka bafite, n’ababifite ngo  byanditseho ubuhinzi kandi bahatuye.

Uyu muturage wo mu murenge wa Kanjongo utiifuje ko  amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune.com at “ntuye hano mu kagari ka Kibogora  aho bigeze, kuvuga  ko  ari mu gishanga, nyamara nyuma baje gutanga ibyangombwa  by’ubutaka kuri bamwe, nabyo byanditseho ko  ari  ubuhinzi.

Yakomeje avuga ati “Badusabye gukosoza ibyemezo birimo amakosa nyamara  banga kubikosora ngo babigire Iby ‘institute.  Yakomeje agira ati «abenshi  ntabyangomwa by’ubutaka bafite. »

Naho Karemera  wo  mu kagari ka Kirambo we  yavuze ko batewe impungenge n’ibyo bumva bigirirwa bagenzi babo  batuye mu bishanga, bibaza niba ataribo batahiwe, ngo dore ko aha hantu hari amazu y’ubucuruzi nta muntu n’umwe ufite icyemezo cy’ubutaka.

Ati« mu minsi ishize hari  abantu  bakuwe mu ngo zabo bajyanwa mu mashuri bavuga ko aho batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.ibyo rero byaduteye impungenge ko natwe dushobora gusenyerwa nta nteguza duhawe.

Mukasabo Applonie ni umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, yabwiye Rwandatribune.com dukesha iyi nkuru  ko nta muturage n’umwe, ufite icyemezo cy’ubutaka utuye hariya mu gishanga.

Aho yagize ati«abo baturage bose batuye muri kariya gace, bari mu gishanga. Turacyateganya  uburyo bwiza bwo kubimura ,tunategura aho bazimukira hazima. Abajijwe niba bose bazubakirwa yavuze ko bazafashwa kubona aho bimukira.

Agira ati “uzubakira bamwe batishoboye, nitumara kubona aho kubatuza haboneye.

Umunyamakuru yamubajije ku kibazo cy ‘abakuwe mungo zabo bakajya gucumbikirwa mu mashuri.

Yagize ati«nibyo hari imiryango yimuwe, icumbikirwa n ‘abaturanyi, abandi  bacumbikirwa mu mashuri, ariko  n’abari bari mu mashuri bajyanywe mu baturanyi babo,aho kumanywa birirwa bakora mu ngo zabo  bagataha mu icumbi, ngo kuko ntawemerewe kurara muri ayo mazu avugwa ko ari mu manegeka.

Abajijwe iherezo ry’aba baturage bacumbikiwe na bagenzi babo, umuyobozi w’akarere yavuze ko bari gutegura aho bazabubakira, bafatanije n’abaturage mu miganda.

Nubwo aba baturage batuye mu gishanga ntabyemezo by’ubutaka bafite umuyobozi w’akarere aremeza  ko bazimurwa kandi bagahabwa ingurane z’ibyabo .