October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imbonerakure zatangaje ko zizica abatavuga rumwena leta y’u Burundi

YASUWE 30 

Urubyiruko rw’Imborakure rubarizwa mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi rushinjwa ibikorwa by’iterabwoba ku batavuga rumwe na Leta aho zibakangisha kuzabica.

Izi Mbonerakure zakoreye imyigaragambyo mu mihanda yo mu Ntara ya Bubanza, ziririmba n’amagambo y’urwango ku batavuga rumwe na Leta, ko umunsi umwe bazahabwa ikosora mu gihe cyose bazakomeza kwanga kugendera ku matwara y’iri shyaka riri ku butegetsi.

Baganira n’ikinyamakuru sosmedias/Burundi, umwe mu baturage yasubiyemo amagambo y’izi Mbonerakure agira ati ” Abari aha haruguru mu Kigwati hari ubugabo butabyumva [Politiki ya CNDD-FDD] umunsi umwe tuzabwica[tuzobumesa]”.

Iki kinyamakuru gitangaza ko izi Mbonerakure zakoze imyigaragambyo  mu mihanda urugendo zirurangiriza ku ngoro nkuru y’iri shyaka CNDD-FDD i Bubanza. Gusa na none ngo intego y’iyo myigaragambyo  yabo ikaba itaramenyekana kimwe n’ibyo zabwiwe zimaze kugera ku biro bikuru.

Umwe muri aba baturage yatangarije iki kinyamakuru ko hakekwa ko izi Mbonerekure zirimo guhabwa amabwiriza y’uko zigomba kwitwara mu bihe biteguramo amatora y’umukuru w’igihugu umwaka utaha.

Kuva mu mwaka wa 2015 Imbonerakure zagiye zishinjwa kugira uruhare mu bikorwa birimo kwica, gushimuta n’irindi hohoterwa rikorera abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi.

Mu 2016 Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (Human Rights Watch) wagaragaje ko uru rubyiruko rw’ishyaka CNDD riri ku butegetsi mu Burundi (CNDD-FDD), rwagiye ruhohotera abagore n’abakobwa inshuro nyinshi kuva hatangira imvururu muri Mata 2015 zatewe na kandidatire ya gatatu ya Perezida Nkurunziza Pierre.

Mu mwaka wa 2017 nabwo Imbonerakure zaje kuririmba indirimbo yari irimo amagambo ’Tera inda abakeba babyare Imbonerakure’ indirimbo yanenzwe n’agashami ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi miryango ko ari uburyo bwo guhembera ihohoterwa rikorerwa igitsina gore cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.

Mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2021. Izi Mbonerakure kandi zikaba zikomeza gushinjwa guhohotera abatavuga rumwe na Leta cyane abo mu ishyaka CNL rya Hon. Agathon Rwasa, Ibintu bivugwa kenshi ndetse na raporo z’imiryango mpuzamahanga zigarukaho, ariko Leta ikabihakana.