October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umushyikirano 2019: Impamvu z’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda

YASUWE 26 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, giherutse gutangaza ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9 ku ijana mu Ugushyingo 2019, bivuye kuri 4.4 ku ijana yabarurwaga mu Ukwakira 2019.

Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16.2 ku ijana ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka ushize na 3.7 ku ijana ugereranyije n’ukwezi kwabanje.

Mu busesenguzi bwa Yusuf Murangwa uyobora NISR asanga hari impamvu ebyiri zishobora gusobanura isano hagati y’izamuka ry’ubukungu mu Rwanda buri ku kigero cya 8% ku mwaka n’ibiciro byazamutse ku isoko muri iki gihe.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yatangaga ikiganiro cyagarutse ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu, cyatangiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano 2019 yahurije hamwe abasaga 2000 muri Kigali Convention Centre.

Murangwa yavuze ko muri iki gihe umusaruro uba warabonetse muri Nyakanga uba uri gushira bigatuma ibihari bihenda.

Ati “Muri ibi bihe tugezemo mu kwezi kwa 11 n’ukwa 12, akenshi umusaruro tuba twarasaruye mu kwezi kwa karindwi uba waragabanutse cyane. Tuba twizera ko wenda umusaruro wakongera kuboneka mu kwezi kwa mbere cyangwa mu kwa kabiri.”

Yavuze ko bibaye atari ikibazo cy’imvura nyinshi cyangwa nkeya haba hari icyizere ko ikibazo gikemuka bidatinze.

Ati “Iyo bigenze gutyo umusaruro ari muke cyane ku isoko, birumvikana ibiciro birazamuka, ariko ni ikibazo, tuba dutekereza ko kiri buhite gikemuka cyane cyane, niba atari ikibazo cy’imvura [nyinshi] cyangwa cyo kubura imvura.”

Indi mpamvu ikomeye ngo ni uko usanga abantu bose bahanze amaso umusaruro w’ubuhinzi, bitaretse n’ubwiyongere bw’abaturage bubigiramo uruhare.

Ati “Uko ubukungu buzamuka, abakenera umusaruro w’ubuhinzi, baba benshi, buri mwaka umubare w’abaturage uriyongera iyo ubukungu bwazamutse bagira n’ubushobozi bwo gushaka gukoresha wa musaruro w’ubuhinzi.”

Murangwa asobanura ko uretse abashaka kurya, usanga inganda n’abacuruzi na bo bakeneye wa musaruro ibyo byose bigatuma uhari uhenda.

Ati “Si n’abantu gusa n’inganda ziriyongera zigakenera uwo musaruro, n’abacuruzi na bo bakawifuza kugira ngo bawucuruze no mu mahanga, aborozi na bo bakifuza uyu musaruro w’ubuhinzi.”

Mu bijyanye n’ubukungu iyo umusaruro w’ubuhinzi utazamutse, ku muvuduko umwe cyangwa urenga abawifuza, bitera ikibazo ari nacyo u Rwanda rufite ubu.

Cyakora NISR itangaza ko atari ikibazo gikomeye kuko ku rundi ruhande gitanga amahirwe, y’abahinzi kugira ngo bagurishe umusaruro babone amafaranga kandi ibiciro byongere bireke guhindagurika, na bo bungutse.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe n’ibiribwa Abanyarwanda bakoresha cyane birimo ibigori, ibishyimbo n’inyama byahenze.

NISR igaragaza ko ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi, mu Ugushyingo 2019 byazamutseho 17.2 % ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018, bizamukaho 9.9 % ugereranyije n’ukwezi kwabanje. Naho ibijyanye n’imyenda n’inkweto byazamutseho 8.3 % ugereranyije n’umwaka ushize na 0.5% ugereranyije n’ukwezi gushize.

NISR inagaragaza ko ibiciro by’ibicuruzwa by’imbere mu gihugu byazamutseho 7.5 % ugereranyije n’umwaka ushize, na 2.3 % ugereranyije n’ukwezi gushize, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga byazamutseho 4.9 % ugereranyije n’umwaka ushize na 0.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.

Naho ibiciro by’ibicuruzwa by’umwimerere (fresh products) bihingwa mu gihugu nk’ibishyimbo, imboga n’ibindi, byazamutseho 25.3 % ugereranyije n’umwaka ushize na 6.7 ugereranyije n’ukwezi gushize.