October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umushyikirano 2019: Abasakuza ngo nibareke kwimura abantu barindire bazabikore igihe bazazira – Perezida Kagame

YASUWE 35 

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu paul Kagame kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019 ubwo yatangizaga Inama ngaruka mwaka y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro yayo ya 17. Perezida Kagame akaba yabwiye abayobozi batandukanye kwima amatwi abapfobya gahunda za leta,  anavuga ko abashaka kuzihindura bagomba hgutegereza igihe bazazira bagashyira izabo mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu avuga kuri iyi ngingo leta yafashe yo kwimura abaturage mu mujyi wa Kigali batuye mu manegeka no mu bishanga, yavuzeko n’iyo babareka bakaguma aho batuye, Ibiza ubwabyo byabimura kuko bitahabarekera igihe bije.

Ikindi Perezida Kagame yagarutseho n’icyagiye cyibazwa n’abantu batandukanye ubwo iyi gahunda yo kwimura abaturage yatangiraga gushyirwa mu bikorwa, hibajijwe aho abimurwa bajya n’uburyo bafashwamo. Mu gusubiza iki kibazo yagize ati: “umuturage wimuwe mu gishanga cyangwa mu manegeka, ahabwa ubufasha bwo kugirango abone uko ubuzima bukomeza ndetse akanashakirwa aho kujya”.

Kuba aba bimurwa bazahabwa ingurane, Perezida Kagame yavuze ko abatuye ahagomba kuzishyurwa bazishyurwa, naho abatuye ahatemewe ntampamvu yo kubishyura kuko n’ubundi batuye ahateme guturwa.

Perezida yanenze abayobozi batanga ibyangombwa byo kubaka  mu bishanga

Perezida Kagame yavuze ko ubusanzwe ibishanga bitagenewe guturwamo, ko n’ababituyemo usanga byarakozwe mu buryo bunyiranyije n’amategeko, rimwe na rimwe bakingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo usanga umuntu yaratujwe mu gishanga muri ubwo buryo usanga igihe cyo kumwimura mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe usanga ari mu bambere bashaka guhabwa ingurane kandi ubutaka atuyemo atari ubwe.

Ati “Umuntu agiriye ibyago mu gishanga, icya mbere akakubwira ngo aho atuye mu gishanga, barahamuhaye. Yahahawe n’inzego z’ubuyobozi abenshi muri hano, wajya kumuvanamo akakubwira ko adashaka kuhava kubera ko yahahawe cyangwa se ko niba ugiye kuhamuvana ugomba kumwishyura.”

“Muri mwe abayobozi bari hano ujya gutanga igishanga ngo giturwemo abihera he? Igishanga ni icya nde? Gikwiye kuba gikoreshwa iki? Ujya kuvanwamo rero akavuga ngo murabanza munyishyure, barakwishyurira ibitari ibyawe gute? Uragiye wubatse mu muhanda, bajya kugusenyera uti muranyishyura, barakwishyura se wari ukwiriye kuba wubaka mu muhanda?”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhamya ko icyemezo cyo gukuraho ibikorwa biri mu manegeka kitatunguranye kuko hatanzwe amatangazo y’integuza ndetse hashyirwa ibimenyetso bya ‘Towa’ ku nyubako ariko ba nyirazo barinangira.

Mu Mujyi wa Kigali iyi gahunda ijya gutangira hari ibikorwa biri mu bishanga 7222, ibyinshi muri byo birenze 70% ni inzu zari zituyemo abantu. Hafi inzu 2600 nta cyangombwa na kimwe zari zifite.

Igikorwa gitangira hari hamaze kuvamo ingo zitageze ku 100 ni ukuvuga zitarenze 2% y’izagombaga kuvamo, uyu munsi hamaze kuvamo 2495.

Guverinoma ivuga ko yari ifite gahunda yo kubakira abatishoboye bagera ku 12 000 ariko kubera iyi gahunda yo gukura abantu mu manegeka bazagera ku 15 000 cyangwa 16 000.