October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Pervez Musharraf yakatiwe igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 6 ikirego cye gikurikiranywe.

YASUWE 24 

Pervez Musharraf ku myaka 76 yakatiwe n’urukiko rw’ikirenga urwo gupfa.

Uwahoze ari perezida wa Pakistan akaba yaranabaye umukuru w’ingabo ziki gihugu yamaze gukatirwa n’inkiko rw’ikirenga igihano cy’urupfu.   Ni umwanzuro wari umaze imyaka 6 wingwaho,aho uyu muyobozi ashinjwa ibyaha birimo kwica itegekonshinga no kurihindura ashyiraho andi mategeko y’ikubagahu anyuranye naryo ubwo yari perezida.

 

Amakuru dukesha ikinyamakuru cya CNN avugako uyu mwanzuro wafashwe hakurikijwe amategeko agenga iki gihugu aho ubugambanyi bufatwa nk’icyaha gikomeye kikaba gihanishwa urupfu cyanga igifungo cya burundu,iki gihano kikaba kiboneka mu ngingo ya 6 igenga itegeko nshinga ry’ikigihugu.

 

Ni ubwambere mu mateka ya   pakistan umuyobozi mukuru akatirwa igihano cy’urupfu.Niwe mutegetsi wa mbere wa gisirikare muri Pakistan ugejejwe imbere y’ubutabera kubera kurenga ku biteganywa n’itegeko nshinga

 

Ku myaka 76 afite ubu yakoreye igihugu cye imyaka irenga 40 mu mirimo itandukanye yaba iya gisirikare ndetse no kuba yari umukuru w’igihugu.

 

Kimwe mu binyamakuru bikorera muri pakistan biherutse gushyira ahagaragara amashusho ya Musharraf ari mu bitaro i Dubai ari kuvurirwa avugako yakoreye igihugu cye ubuzima bwe bwose kandi ko akeneye ubutabera kubyaha ashinjwa,yakome kandi avugako ibyo aregwa ntashingiro bifite ko harimo ukubogama.