October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kigali: Abaturage barimo gukurwa mu manegeka banze kuva ku izima bakomeza kurara mu matogo yabo

YASUWE 30 

Mu mujyi wa Kigali, gusenya inzu z’abaturage zashyizwe mu kiciro cy’iziri mu bishanga/mu manegeka  birakomeje, bihagarikiwe n’abapolisi ndetse n’abitwa DASSO, abategetsi bavuga ko ari ukurokora ubuzima bw’ abaturage, ariko bo  bakavuga ko ari akarengane barimo  gukorerwa n’ubutegetsi.

Ku buso bwa hegitari 72,000 buriho umujyi wa Kigali 14% ni ibishanga.

Itegeko rivuga ko nta bikorwa bigomba kujya munsi ya metero 20 uvuye ku nkombe z’ibishanga, iri rirareba ingo zibarirwa mu magana menshi n’ibikorwa by’ubucuruzi byinshi mu mujyi wa Kigali.

Imiryango imwe n’imwe ariko ifite ibyangombwa by’ubutaka n’ibiburiho yahawe n’ubutegetsi kandi uyu mutungo iwusorera buri mwaka.

Ingo amagana mu mujyi wa Kigali zegereye ibishanga zigomba gusenywa muri ibi bikorwa bikomeje

Itegeko rijyanye no kwimura abantu rivuga ko umuntu avanwa mu mutungo we ahawe ingurane ikwiriye.

Abaturage barimo  gusenyerwa bafite ibyangombwa baravuga ko ari akarengane barimo  gukorerwa n’ubutegetsi kuko bagombaga guhabwa ingurane mbere yo gusenyerwa.

Indi miryango irimo abakodesha inzu zirimo  gusenywa bagomba kwimuka gusa bakajya gukodesha ahandi.

Umwe mu basenyewe  ku cyumweru taliki ya 15 Ukuboza 2019 utuye mu Gatsata ati: “Byaturenze, twaraye turyamye hano hanze n’ababyeyi bacu”.

“Twabuze aho tugana, turi abautrage b’igihugu, turatuye twarubatse,  ariko barimo  kudusenyera, ababyeyi bacu barimo  kwicwa n’agahinda nta kintu twabona twavuga”.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ejo yumvikanye abwira abanyamakuru iby’iki kibazo,  gusa mubyo yavuze ntiharimo igisubizo ku mpungenge z’aba baturage.

Yagize ati: [Muri iki gihe cy’imvura]…icyo turimo  gukora ni ugukumira ko hari ubuzima bw’umuturage bwahasigara, hari n’abatuyemo basanzwe batifashije abo hari gahunda isanzwe iriho yo kubafasha”.

Ishyaka Dalfa ritavuga rumwe n’ubutegetsi -ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda – rivuga ko ibirimo  gukorwa bigaragaza ko nta genamigambi rihamye ry’imiturire rihari mu gihe byari biri muri vision2020.

Mu itangazo ryasohoye rigira riti; “ibirimo  gukorwa uyu munsi mu gusenyera abaturage mu buryo bubahutaza ni uguhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Abasenyewe inzu bari batuyemo bafite ibyangombwa by’ubutegetsi bavuga ko ari akarengane bakorewe

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko  iri shyaka risaba ko “bihagarikwa, abaturage bagatabarwa nibyo, ariko bigakorwa hubahirizwa amategeko n’uburenganzira bwabo”.

Abarimo  kwimurwa, hamwe barimo  gusabwa kujya gucumbika mu byumba by’amashuri biri aho hafi, hari n’abahabwa amafaranga macye ngo bajye gukodesha ahandi.

Ibisubizo byose abarimo  kwimurwa bavuga ko bidakemura ikibazo cyabo kandi bitarambye.

Bamwe ntibarava ku nzu zabo zamaze gushyirwa hasi bavuga ko ntaho kujya bafite

Abategetswe kwimuka – harimo n’abarimo  gusenyerwa ubu – barimo abari baragejeje ibibazo byabo mu nkiko imanza zitaracibwa.

Abo ni abatuye i Nyarutarama mu karere ka Gasabo urubanza rwabo n’umujyi wa Kigali ntiruracibwa ku ngurane basaba ngo bimukire ahandi.