October 20, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abarwanyi 291 ba CNRD/FDLR bamanitse amaboko bagejejwe mu Rwanda

YASUWE 6 

Abarwanyi b’umutwe wa CNRD urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barenga 291 bagejejwe mu Rwanda baturutse mu mugi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Aba ni abaherutse gufatirwa mu bitero ingabo za Congo/Kinshasa zagabye muri Teritwari ya Kalehe iri mu Ntara ya Kivu y’Amagepfo.

Aba barwanyi bazanye n’abana babo bagera kuri 11 nk’uko 7 SUR 7 yabitangaje. Umuhango wo kubashyikiriza u Rwanda wabereye ku mupaka wa Rusizi/Ruzizi 1 uhuza ibihugu byombi mu magepfo y’uburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda, hashingiwe ku masezerano y’i Geneve avuga ko abahoze ari abarwanyi b’abanyamahanga bagomba gusubizwa mu bihugu byabo.

” Abarwanyi 291 ba CNRD/FDLR n’abana babo 11 bajyanywe mu Rwanda. Bafatiwe muri operasiyo y’igisirikare cya Congo yatangiye kuva taliki ya 26 Ugushyingo 2019 muri teritwari ya Kalehe. Twategereje ko umupaka ufungurwa kuri uyu wa mbere kugira ngo tubashyikirize abayobozi bo mu Rwanda.” Umuvugizi wa Batayo ya 33, Major Louis Claude Tshimwang.

Ku ruhande rwa Congo, iki gikorwa cyari gihagarariwe na komanda wa Operasiyo Sokola 2 mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amagepfo, Brig. Gen. Dieudonné Muhima, ku ruhande rw’u Rwanda, Gen. Maj. Alex Kagame uhagarariye ingabo mu ntara y’uburengerazuba ni we wakiriye aba barwanyi.

Gen. Maj. Alex Kagame yashimiye ubufatanye bw’abasirikare b’ibihugu byombi ahamya ko buri mu buryo bwiza. Yashishikarije n’abandi barwanyi bari mu mitwe irwanya ubutegetsi gutinyuka bagataha, bakajya mu buzima busanzwe.

“Turasaba abandi barwanyi bikandagira ko batinyuka bakaza, bakareka kuba mu mashyamba maze bagasubira mu buzima busanzwe.” Gen. Maj. Alex Kagame.

Mu ntara za Kivu y’Amagepfo n’iy’Amajyaruguru, abarwanyi ba FDLR, CNRD na FLN yose irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yarashegeshwe cyane kuko yafatiwe abayobozi, abandi baricwa. Ni ko byagenze no ku barwanyi benshi b’iyi mitwe, hafi ya bose bafatiwe muri Kalehe.

Taliki ya 13 Ukuboza 2019, ubwo yari mu nama n’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Tshisekedi yatangaje ko 95% by’ibirindiro bya CNRD byamaze gufatwa ndetse abafite aho bahuriye nayo bagera ku 1721 na bo barafashwe.