October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Yakubise ishoka mu mutwe umukunzi we kumufata anywa ibinini bigabanya ubukana bwa SIDA

YASUWE 19 

Umugore wo mu Karere ka Hoima yishe umukunzi, Emmanuel Tumusiime we nyuma yo kuvumbura ko yanywaga ibinini bigabanya ubukana bw’agakoko hatera SIDA mu ibanga.

Polisi mu gace ka Hoima ivuga ko Tumusiime w’imyaka 35 yatewe n’umugore we ku mugoroba wo kuwa kane taliki ya 12 Ukuboza 2019 bimuviramo urupfu.

Umuvugizi wa Polisi muri Hoima, Julius Hakiza yabwiye Daily Monitor ko nyakwigendera bigaragara ko yakubiswe ishoka mu mutwe.

Ati ” Abonye amwishe, yafashe moto ahita aza ku biro bya polisi ngo atubwire ibara yakoze.”

Uyu mugore yemera icyaha cy’ubwicanyi, ariko akavuga ko yabitewe n’umujinya wo kuba yaraketse ko na we uyu mugabo yaba yaramwanduje ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Polisi ikaba yatangiye iperereza kuri iki kibazo. Polisi igira inama abantu bazi ko bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kutabihisha bagenzi babo. Atanga inama zo kugana ibitaro kugira ngo bafashwe kuko ubuzima butaba burangiye iyo umuntu yanduye.