October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyamaze kwimurira ibiro byacyo mu mujyi wa Huye.

YASUWE 18 

Muri gahunda ya Leta yo kwimura ibiro bikuru by’ibigo bimwe na bimwe bikorera mu mujyi wa Kigali bikajya gukorera mu mijyi imwe yo mu ntara, mu rwego rwo kugabanyiriza abaturage Serivisi basanga kure ndetse no gufasha iyindi imijyi kugira urujya n’uruza rw’abaturage, ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’Umurage w’u Rwanda nacyo ni kimwe mu bigo byagombaga kwimurira ibikorwa byacyo mu mujyi wa Huye, ibi ikaba byamaze no gushyirwa mu bikorwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iki kigo, kimenyesha abakigana ko kimuriye ibiro bikuru byacyo mu karere ka Huye ahasanzwe hakorera Ingoro y’Amateka y’imibereho y’Abanyarwanda hafite Aderese ya SH4 ave, kinamenyesha abakenera Serivisi gitanga ko guhera kuwa mbere tariki 16 Ukuboza 2019 serivisi zizatangira gutangirwa mu karere ka Huye.

Akarere ka Huye kaboneyeho gushimira Ubuyobozi bukuru kubwo kubegereza Serivisi z’iki kigo ndetse n’ibindi biteganyijwe kuhimurira ibikorwa mu minsi iri imbere.