October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Igisubizo kigiye kuboneka ku bana batinyaga imiti igabanya ubukana bwa Virus itera Sida kubera gusharira

YASUWE 19 

Bimwe mu bihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba birimo na Kenya ni bimwe mu bihugu byo muri Africa bizagezwaho umuti mushya udasharira ugabanya ubukana bwa Virus itera Sida nyuma y’uko uyu muti uzaba umaze kwemezwa n’ikigo gishinzwe gukora imiti I Geneve.

Nkuko abakora uyu muti babivuga uyu muti  uri gukorwa w’abana urinda virusi itera Sida ukozwe mu gihingwa cy’inkeri wiswe ‘Four-in-One’ ku buryo uzaba utarangwamo ubusharire na buke, ibi bikazajya bifasha abana kuwufata bitababangamiye kuko bazaba bumva umeze nk’ibindi biryohereye basanzwe bazi.

Ibi bikaba bizafasha  abaganga n’abandi bita ku barwayi, kuko batazongera kugira impungenge z’uko abana bato banga cyangwa bacira imiti bahabwa igabanya ubukana bwa virusi itera Sida.

Ibiro by’itumanaho bishinzwe imiti y’indwara zititabwaho biri i Geneve (DNDi), bikorana imiti muri kompanyi yitwa Cipla, bivuga ko igihe uyu muti uzaba wemejwe, Kenya n’ibindi bihugu nka Uganda, Tanzania, Cameroon, Burikina Faso na Senegal bizahita biwuhabwa.

Daily Nation ivuga ko ibiro bishinzwe imiti y’indwara zititabwaho (DNDi), byakiriye amafaranga agera kuri miliyoni 17,3 z’amadorali biyahawe n’umuryango udaharanira inyungu (Unitaid), aho azashorwa muri gahunda yo gukora uyu muti.

Mu Ugushyingo, ibi biro byatangaje ko uyu muti wa Quadrimune, uri gusuzumwa n’ikigo cyo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kigenzura imiti n’ubuzima bw’abantu (FDA), kugira ngo uyu muti utangire gukoreshwa ku bana bafite hagati y’ibiro 3 na 25.

Ukuriye ikigo gishinzwe kurwanya virus itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (Nascop), Dr Catherine Ngugi, uheruka kwitabira inama yo kurwanya virusi itera Sida mu Rwanda, avuga ko uyu muti uzafasha Kenya kugera ku ntego yayo yise 90-90-90.

Intego y’isi 90-90-90 ivuga ko ibihugu byagombye kugera muri 2020 abantu 90% bafite virusi itera SIDA barapimwe, 90% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti ndetse na 90% bari ku miti yaragabanyije virusi z’iyo ndwara ku buryo zitagitembera mu maraso.

Dr Ngugi avuga ko mu 2007, 67% gusa y’abana bari munsi y’imyaka 9 na 66% gusa y’abafite imyaka 10-19 ari bo bavuwe bagakira.

N’ubwo Kenya yagiye ishimirwa gahunda yo kurwanya agakoko gatera Sida, iracyafite imbogamizi mu kubona imiti yagenewe abana.

Uyu muti uzasimbura uwarusanzwe ufite icyanga kirura witwa Lopinavir-Ritonavir cyangwa Kaletra, wahabwaga abana bakawanga cyangwa bakawucira.

Ushinzwe ikigo cy’ubuzima muri Kenya (HIK), akaba n’impuguke mu bijyanye na virusi itera Sida, Dr Patrick Oyaro, witabiriye ubushakashatsi bw’uyu muti, avuga ko iyo umwana aciriye Kaletra bituma umuti udakora neza kuko aba adafashe ingano yuzuye yawo.