October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganda yatewe ubwoba na Kajugujugu kabuhariwe z’intambara ivuga ko u Rwanda rwaguze mu Burusiya

YASUWE 48 

Kimwe mu binyamakuru bivugwaho kuba cyegereye cyane Guverinoma ya Uganda kizwi nka Softpower gikomeje gushimangira ko u Rwanda rwitegura gutera iki gihugu nyuma y’amakuru kivuga ko gifite y’uko u Rwanda rwaba ruherutse kugura mu Burusiya kajugujugu z’intambara zo mu bwoko bwa Mi-35 cyemeza ko u Rwanda rutaziguriye kurwanya inyeshyamba gusa.
Iki kinyamakuru kivuga ko u Rwanda rurimo kugura ibikoresho bya gisirikare bikomeye mu Bushinwa no mu Burusiya rwitegura gutera Uganda. Gisobanura ko u Rwanda rusanzwe rwaraguze mu Bushinwa uburyo bw’ubwirinzi buteye imbere bw’ibitero byo mu kirere.

Kiravuga ko kuri ubu amakuru gifite yemeza ko ubu u Rwanda rwongeyeho indege 2 za M-28 na Kajugujugu 4 zigaba ibitero (Attack helicopters) zo mu bwoko bwa Mi-35 rwaguze mu Burusiya.

Uru rubuga rwakomeje gushyirwa mu majwi na Guverinoma y’u Rwanda kimwe n’ibindi binyamakuru bitandukanye muri Uganda rubishinja gucishwamo poropaganda zigamije kwibasira u Rwanda, ruvuga ko imibanire mibi y’u Rwanda na Uganda yabaye mibi kuva muri Gashyantare 2019 ubwo u Rwanda rwakumiraga ku isoko ryarwo ibicuruzwa byo muri Uganda.

Ni mu gihe nyamara umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangiye kwigaragaza mu mpera za 2017 n’itabwa muri yombi rya hato na hato ry’Abanyarwanda ndetse bamwe bagakorerwa iyicarubozo bitwa intasi nk’uko ubuhamya butandukanye bwagiye bubigaragaza, hakiyongeraho n’ikibazo gikomeye cyo gushyigikira abashaka gutera u Rwanda.

Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa M-28

Uru rubuga rurakomeza ruvuga ko u Rwanda ruzavuga ko izo kajugujugu rushaka kuzikoresha kurwanya inyeshyamba (n’ubwo rutavuga niba hari uwo rugomba guha ibisobanuro ku kuba rwaguze ibikoresho bya gisirikare), ariko ngo ubushobozi bw’izi kajugujugu burarenze cyane ku buryo atari izo kurwanyisha inyeshyamba zisanzwe.

Ngo: “U Rwanda ruragerageza kuringaniza n’ ubushobozi bw’igisirikare cyo mu kirere gikomeye cya Uganda.”

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko andi makuru rufite aturuka mu badipolomate yemeza ko ikibazo cy’u Rwanda na Uganda cyaba kirimo kwigwaho mu Kanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni.

U Rwanda rwumvikanye kenshi ruvuga ko amakuru y’iby’umutekano ku Rwanda anyura mu binyamakuru byo muri Uganda aba atari yo,  ahubwo ko ari icengezamatwara.