October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Munyangaju yerekanye ubuhanga bwe mu gutwara igare

YASUWE 102 

Kuri iki Cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2019, Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa yagaragaye atwaye igare risanzwe ryifashishwa mu masiganwa yo mu misozi, kuri Stade Stade Amahoro.

Umukino w’amagare ni umwe mu ikunzwe n’Abanyarwanda by’umwihariko wo ukaba ugaragaza umusaruro mwiza haba mu masiganwa abera imbere mu gihugu ndetse n’ayo Abanyarwanda bitabira mu mahanga.

Impano y’amagare Perezida Kagame yahaye Team Rwanda ubwo yari imaze kwegukana Tour du Rwanda mu 2014, yerekanye bidasubirwaho ko Abanyarwanda bahawe uyu mukino nk’umurage ndetse kugeza uyu munsi, umukinnyi wa mbere muri Afurika ni Umunyarwanda Areruya Joseph ‘Kimasa’.

Areruya ahataniye kandi kongera kwambara iri kamba rya Afurika hamwe n’abandi 15 barimo n’undi Munyarwanda, Munyaneza Didier ‘Mbappé’.

Ubusanzwe abahanga basobanura ko siporo ari ubuzima ku wayikoze, ikaba n’isoko y’ubukire ku bayishoyemo imari cyangwa abayikora by’umwuga. Ibi ntibyagiye kure abanyarwanda kuko bamaze iminsi bakangurirwa gufata siporo nk’umwuga ushobora kugira icyo winjiriza igihugu n’iterambere ry’umuntu ku giti cye.

Perezida Paul Kagame ari ku isonga ry’abashyigikiye ko Abanyarwanda bagaragaza impano zabo mu mikino itandukanye.