October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nigeriya yashyize ahagaragara imodoka z’intambara yakoze – AMAFOTO

YASUWE 26 

Perezida wa Nigeria, Muhamadu Buhari yayoboye umuhango wo kumurika imodoka z’intambara zakorewe muri iki gihugu taliki ya 3 Ukuboza 2019.

Izi modoka zitwa Ezugwu Mine Resistant Ambush-Protected vehicles (Ezugwu MRAPs) zakozwe n’uruganda rwa Defence Industry Corporation of Nigeria (DICON) ku bufatanye na Command Engineering Depot (CED) zamurikiwe ahitwa Kaduna.

Armyrecognition dukesha iyi nkuru yanditse ko Perezida Buhari yavuze ko zitazangira gukora muri operasiyo yo guhashya imitwe y’iterabwoba mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu harimo na Boko Haram.