October 16, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Nyuma y’impfu n’ifatwa ry’abayobozi bakuru ba CNRD/FDLR kuri ubu abasaga 300 bayamanitse bishyikiriza FARDC

YASUWE 10 

Abarwanyi basaga 300 ba CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) bashyize intwaro zabo hasi bishyikiriza Igisirikare cya Congo, FARDC nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatatu na Gen. Leon Kasonga, Umuvugizi wa FARDC (Uri ku ifoto).

Umutwe wa CNRD ugizwe na bamwe mu bahoze ari inyeshyamba za FDLR/FOCA bitandukanyije nayo bashinga umutwe wabo. Nk’uko bitangazwa na Gen Kasonga, ngo aba barwanyi ba CNRD bitanze bafite imbunda zitavuzwe umubare n’amasasu nyuma y’igitero bagabweho kuwa kabiri n’igisirikare cya Congo ku birindiro byabo byari bikomeye biri muri Pariki ya Kahuzi Biega.

Umuvugizi wa FARDC yongeyeho ko muri iki gitero hatawe muri yombi n’abashinzwe umutungo wa CNRD nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ikomeza ivuga.

Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo ibikorwa birakomeje mu buryo bwiza,  muri Kalehe, muri pariki. Ibi bikorwa bigamije kurangiza ubwoba CNRD iteye. Ejo (kuwa kabiri), ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zasenye ibirindiro bya nyuma bikuru bya CNRD muri pariki, abarwanyi basaga 300 ba CNRD bishyize mu maboko y’igisirikare kubera ko batari bafite ubushobozi n’uburyo bwo kuducika.”

Yakomeje agira ati: “Igisirikare cyafashe ibikoresho birimo kalachnikov 25, lance roquette imwe, imbunda ya Mag yo mu bwoko bwo mu Bubiligi, mortier 60., ndetse dufata abashingwamutungo (les trésoriers) ba CNRD kandi aba bantu bari mu maboko yacu muri aka kanya.”

Umuvugizi wa FARDC mu kiganiro yahaga itangazamakuru muri Beni, yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu cyabo, aho abanyamahanga bagenda bagashinga ibirindiro bagatangira gutegura ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Guhera mu Ugushyingo 2019 nibwo igisirikare cya Congo, cyatangije ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga n’abanyagihugu ikorera mu misozi ya Kalehe. Muri iyo mitwe harimo n’umutwe w’Abanyarwanda wa CNRD wakomotse kuri FDLR mu 2016.

Inkuru z’incamugongo kuri CNRD/FDLR n’abayishyigikiye zikaba zikomeje kwisukiranya mu itangazamakuru muri iyi minsi aho bamwe mu bagize uyu mutwe bakomeje kwicwa abandi bagatabwa muri yombi mu bikorwa by’ingabo za Congo.

Bamwe mu babikurikiranira hafi bemeza FARDC ishobora kuba itari yonyine, abandi bagatunga urutoki uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, bavuga ko ahari ari we utarahaga FARDC ibyo ikeneye byose ngo irwanye iyo mitwe, wenda hari uburyo yungukiraga mu ihungabana ry’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bukungahaye ku mabuye y’agaciro, ariko bukaba bumaze imyaka isaga 20 intambara z’urudaca z’imitwe yitwaje ibirwanisho itandukanye ihakorera.