October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Mukantaganzwa Domitilla wamenyekanye ku izina rya Madamu Gacaca yagizwe Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

YASUWE 11 

Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryatangaje  ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Madamu Mukantaganzwa Domitilla, Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko.

 

Mukantaganzwa Domitilla ajyiye kuri uyu mwanya  asimbuye Aimable Havugiyaremye, wari waragiyeho mu mwaka wa 2017,akaba aherutse kugirwa Umushinjacyaha Mukuru.

 

Mu mirimo Madamu Mukantaganzwa Domitilla harimo kuba yarayoboye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca. Yabaye na Komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside.

 

Iryo tangazo rivuga ko mu byatumye Mukantaganzwa yahawe uyu mwanya hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.