October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Missouri: Umujura yinjiye munzu ariba asiga urwandiko rusaba imbabazi/ Video

YASUWE 64 

Umuntu utaramenyekana mu gace ko mu mujyi wa  Missouri muri Amerika y’ uburengerazuba bwo hagati, yinjiye mu nzu icuruza ibyo kurya, atwara ibyo ashaka, asiga amafaranga arangije yandika urupapuro rusaba imbabazi.

Urwandiko rw’uyu muntu ruvuga ko we “yari akeneye ibiryo cyane kandi ko atari gutegereza ba nyir’inzu ngo baze kandi basize badafunze.”

Yavuze ko ibyo akoze bitafatwa nk’ubujura kuko n’ubundi byagaragara ko ba nyiraho wagira ngo ntibagira umukozi wo kuhasigara.

Amakuru dukesha KSDK.com aravuga ko Polisi mu gace yo muri uyu  mujyi wa  Ballwin ivuga ko iyi nzu ba nyirayo bari basize idafunze.

Polisi ivuga ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko, ariko nyir’inzu we yavuze ko nta mpamvu yabyo kuko uyu muntu yasize atanze amadolari 26.

Kanda hano urebe video: https://www.ksdk.com/article/news/local/honey-baked-ham-pie/63-4d53fd00-02f9-4909-99f3-13d97b1caed7