October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uyu munsi FARDC yafashe bugwate abandi barwanyi ba FDLR, CNRD na FLN 100

YASUWE 20 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, FARDC zatangaje ko kuri uyu wa 4 Ukuboza 2019 zafashe abandi barwanyi b’imitwe ya FDLR na CNRD 100 mu gace ka Kalehe, biyongera ku bandi 30 batangajwe ejo.

Aya makuru yemezwa na Capt. Dieudonne Kasereka, umuvugizi w’igisirikare cya Congo muri operasiyo Sokola II, ibitero by’ingabo z’igihugu ziri kugaba mu ntara ya Kivu y’Amagepfo.

Si aba barwanyi gusa kuko bafatanwe n’imiryango yabo nk’uko Capt. Kasereka yakomeje abivuga. Abafashwe bose bajyanwe mu birindiro by’igisirikare cya FARDC bya Kalonge.

“Operasiyo muri Kalehe irakomeje. Benshi bo muri FDLR na CNRD bagiye kumanika amaboko, abandi bakaba bafashwe bihishe. Ubu dufite hafi abarwanyi bagera ku 100.” Capt. Kasereka mu nkuru ya 7 sur 7.

Ejo kuwa 3 Ukuboza, Capt. Kasereka yatangaje ifatwa ry’abarwanyi bagera kuri 30 bo mu mitwe ya FDLR na CNRD. Yatangaje kandi ifatwa rya Asifiwe Manudi Nshimiyimana, wari wungirije umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR witwa CRAP, ryabaye taliki ya 2 Ukuboza 2019 i Goma. Byavuzwe ko FARDC izohereza Nshimiyimana mu Rwanda.

Ibitero bigamije guhashya imitwe y’inyeshyamba byatangiye taliki ya 30 Ukwakira 2019 birarimbanyije mu burasirazuba bw’igihugu. Muri Kivu y’Amajyaruguru harimo  gukorwa operasiyo Sukola 2 igamije kurandura imitwe nka ADF yayogoje teritwari nka Beni ndetse na Sokola II iri gukorerwa muri Kivu y’Amagepfo irimo  kwibanda kuri FDLR, CNRD na FLN.