October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Umuyobozi wa ’Special Force’ ya FDLR yafashwe mpiri

YASUWE 22 

Kuri uyu wa 3 Ukuboza 2019, Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu bitero bya Sukola 2 yatangaje ifatwa rya Asifiwe Manudi Nshimiyimana wayoboraga umutwe w’ingabo zidasanzwe za FDLR, CRAP.

Nshimiyimana yafashwe ejo kuwa mbere taliki ya 2 Ukuboza 2019 mu gace ka Ndosho gaherereye mugi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nk’uko Ndjike-Kaiko Guillaume, umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sukola 2 ikorerwa mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. (Interview.cd na laprunellerdc.info).

” Ku bufatanye n’abaturage ba Ndosho, agace kari gukorerwamo operasiyo Sukola 2 muri Kivu y’Amajaruguru, Asifiwe Manudi Nshimiyimana wari wungirije umuyobozi wa CRAP yafashwe.” Maj. Guillaume.

Umutwe wa CRAP (Commandos de Recherche et d’Action en Profondeur), umutwe uvugwaho kugira indwanyi zikaze. CRAP ni wo mutwe warindaga uwari umuyobozi wa FDLR, Gen. Mudacumura wishwe tariki ya 18 Nzeri 2019.

Afatiwe muri operasiyo igamije kurwanya abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba yabaye intandaro y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.