October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

RNC: Abayobozi bahagaritswe ku murimo muri Canada bateye utwatsi icyo cyemezo

YASUWE 77 

Nyuma y’ibaruwa bandikiwe kuwa 27 Ugushyingo 2019, ibahagarika ku mirimo yabo kubera ibyemezo byafatiwe mu nama ya komite Nshingwabikorwa ya Canada yateranye kw’italiki ya 21 Ugushyingo 2019, ubuyobozi bukuru bwa RNC bwavuze ko inyuranyije n’amategeko, bamwe mu bayobozi b’iri shyaka muri Canada, bahagaritswe banze gushyira mu bikorwa icyemezo bafatiwe nabo bavuga ko bitubahirije amategeko.

Jean Paul Ntagara, Umuhuzabikorwa Wungirije w’Intara ya Canada, akaba n’umubitsi, ni umwe mu bayobozi bane ba RNC muri Canada bahagaritswe barimo; Thabita Gwiza (mushiki wa Ben Rutabana), Simeon Ndwaniye na Achille Kamana).

Bavuga ko ubuyobozi bwabajijije impamvu zikurikira:

Kuba barateranye kandi bitubahirije amategeko; Kuba barahagaritse by’agateganyo umuhuzabikorwa w’Intara ya Canada; Kuba barihanangirije bamwe mu bayobozi bakuru mu mikorere yabo mu Ntara yaCanada; Kuba barikomye imyitwarire y’umusangirangendo w’inararibonye;  Ndetse no guca akajagari.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi rya Amerika, Jean Paul Ntagara yasobanuye impamvu bateye utwatsi icyemezo cyo kubahagarika by’agateganyo bafatiwe n’ubuyobozi bukuru bwabo.

Ati: “Iriya baruwa mwabonye iduhagarika njyewe na bagenzi banjye bane, ntabwo ari yo baruwa ya mbere njyewe nari nakiriye, nari nakiriye ibaruwa y’umunyamabanga mukuru wa RNC impagarika ku itariki 07 avuga ko inama ya biro ya ‘comite executif’ yateranye igasanga ngomba guhagarikwa ku mwanya w’umucungamutungo, ariko kandi na none ku itariki 05 umucungamutungo w’agateganyo dufite bwana Minani, nawe yari yanyandikiye ansaba ko ngomba kubahiriza ubusabe yari yampaye bwo kohereza amafaranga yari akenewe byihuta, bitaba ibyongibyo nkayashyikiriza umuhuzabikorwa w’intara ya Canada.”