October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Kiyovu Sports inyagiye Bugesera FC

YASUWE 43 

Kiyovu Sports yaraye ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona igeze ku munsi wa 10, nyuma yo kunyagira Bugesera FC ibitego 5-2 mu mukino wabereye ku Mumena kuri uyu wa Gatatu taliki ya 27 Ugushyingo 2019.

Ntabwo uyu munsi wahiriye umutoza Masudi Djuma watozaga umukino wa kabiri muri Bugesera FC dore ko ikipe ye yatsinzwe igitego cya mbere ku munota kabiri, cyinjijwe na Tuyishime Benjamin n’umutwe.

Bugesera FC yasatiriye bikomeye ishaka igitego cyo kwishyura, ibona uburyo butandukanye burimo imipira yatewe na Kibengo Jimmy na Shaban Hussein ‘Tchabalala’ ariko umunyezamu Bwanakweli Emmanuel akomeza guhagarara neza muri uyu mukino.

Kiyovu Sports yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 41, umupira Faisam Luhachimba yacomekeye Tuyishime Benjamin, uyu mukinnyi ukiri muto awutera hejuru y’izamu.

Iminota itanu y’inyongera yashyizweho, yahiriye Abayovu babonyemo ibitego bibiri, aho icya kabiri cyatsinzwe na Faisam Luhachimba ku mupira mwiza yahawe na Twizeyimana Martin Fabrice mu rubuga rw’amahina mu gihe kandi uyu Mugande yatsinze icya gatatu ku mupira watakajwe na Mugisha François maze acenga umunyezamu aratsinda.

Igice cya kabiri cyatangiye impinduka ku mpande zombi, Ishimwe Saleh asimburwa na Nsanzimfura Keddy ku ruhande rwa Kiyovu Sports mu gihe Ntwari Jacques na Ngarambe Ibrahim basimbuwe na Ruberwa Emmanuel na Nzabanita David ku ruhande rwa Bugesera FC.

Ku myaka 18 gusa, Nsanzimfura Keddy yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya kane ku mupira w’umuterekano yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 57.

Abakinnyi ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Nyuma y’iminota ine, Peter Otema yakoze umupira ari mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na Armel Ghislain n’ubundi wari uteye umupira wakozwe n’uyu mukinnyi wa Bugesera FC.

Bugesera FC yabonye ibitego bibiri by’impozamarira, byombi byabonetse ku mupira y’imiterekano yatewe na Shaban Hussein Tchabalala ku munota wa 73 n’uwa 85. Uwa mbere yawutsinze uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina mu gihe igitego cya kabiri cyari penaliti ku ikosa Munezero Fiston yari amaze gukorera kuri Kibengo Jimmy nk’uko Igihe cyabyanditse.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 19 mu gihe Bugesera FC yagumye ku manota 11 iri ku mwanya wa 10.

Mu yindi mikino yabaye, Police FC yatsinze Marines FC igitego 1-0, igira amanota 24 inganya na APR FC ya mbere, ariko Ikipe y’Ingabo izigamye ibitego 12 mu gihe abashinzwe umutekano bazigamye ibitego 11.

 

Ba kapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi

Mukura Victory Sports yatsindiye Etincelles FC iwayo ibitego 3-1 yasubiye ku mwanya wa gatatu n’amanota 20 mu gihe Rayon Sports ifite amanota 18 ku mwanya wa gatanu, izakira AS Muhanga ejo ku wa Kane saa 18:00 kuri Stade ya Kigali.