October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Arsenal: Ahazaza ha Aubameyang na Lacazette hakomeje gutera amakenga mu gihe ibya Unai Emery bitarasobanuka

YASUWE 20 

Ahazaza ha Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette hakomeze kwibazwaho mu gihe umutoza Unai Emery akiri umutoza w’iyi kipe nyuma y’aho Aubameyang avugiye ko ntacyo ashobora gutangaza kubyo kongera amasezerano ye muri iyi kipe ahazaza h’uyu mutoza hatari hasobanuka.

Amakuru agaragara mu binyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi aragaragaza ahazaza ha Aubameyang hanze y’iyi kipe ya Arsenal nyuma y’uko bikomeje kugaragara ko nta bushake ashyira mu kongera amasezerano mu ikipe ya Arsenal.

Ibi bikomeje gutera impungenge abakunzi b’ikipe ya Arsenal ko Aubameyang yaba afite gahunda yo kuva muri iyi kipe bigaragara ko yari afatiye runini.

Nkuko tubikesha Talksport nyuma y’umukino uheruka ikipe ya Arsenal yanganyijemo bigoye na Southampton ibitego 2-2, bikurikira ukutitwara neza iyi kipe imazemo iminsi mu mikino 11 ishize bigaragaza ko ahazaza h’umutoza Unai Emery muri Arsenal hatanga icyizere gike cyane.

Abakinnyi benshi muri Arsenal bigaragara ko batishimiye kuba muri iyi kipe igihe cyose uyu mutoza akiyirimo, bituma abenshi muri bo bagaragaza ko bashobora no kuyivamo bakigira muyandi makipe.

Abo bakinnyi barangajwe imbere na Aubameyang wahagaritse ibiganiro ku byerekeye kuba yakongera amasezerano muri iyi kipe nk’uko The New Times yabitangaje.

Aubameyang ashobora kuba agiye kuva muri Arsenal

Aubameyang arashaka gukina ChampionS League ari nayo mpamvu bikomeje guhwihwiswa ko imiryango y’isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwezi kwambere ifunguwe ashobora kwerekeza mu ikipe ya FC Barcelona n’ubwo amsezerano ye azarangira mu mwaka utaha w’imikino.