October 24, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Abaturage basaga ibihumbi 14 bahunze imirwano yashyamiranyije FARDC n’inyeshyamba z’Abanyarwanda

YASUWE 18 

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri,  taliki 26 Ugushyingo 2019, ingabo za Congo  FARDC zakozanyijeho mu mirwano ikaze yazihuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa CNRD mu misozi miremire yo muri Kalehe. Abarenga ibihumbi 14 bahunze iyi mirwano hatatangajwe abayiguyemo cyangwa abakomeretse.

Iyi mirwano yabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo, ni amakuru  Igisirikare cya Congo kivuga ko gishaka kwirukana imitwe y’inyeshyamba yose yaba, iy’abanyekongo n’abanyamahanga ikorera muri iki gice.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru yatangaje  ko abaturage bavuye mu byabo bagahungira muri Teritwari ya Walikale, mu gihe izo nyeshyamba z’Abanyarwanda zasubiye inyuma zicikira mu ishyamba rya Mugugu. Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Dieudonné Kasereka , yatangaje ko yizeye ko izo nyeshyamba zaciwe intege.

Umuvugizi wa Sokola 2 ati: “Ibi bikorwa (opérations) byatangijwe kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2019 mu gitondo. Kuri ubu igisirikare cyigaruriye uduce twinshi twagenzurwaga n’iyo mitwe yitwaje intwaro. Twavuga nka Rutare, Disasimana, Njanjo. Igisirikare gikomeje guhiga umwanzi ngo kimwegeze kure yo kuba yagira nabi.”

Bivugwa ko abantu basaga ibihumbi 14 ari bo bahunze iyo mirwano kuva mu gitondo. Benshi muri bon go bahuunze berekeza muri Teritwari ya Walikale yo muri Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe abandi bakambitse mu nkengero z’inkambi ya Monusco ahitwa Bibatama.