October 22, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Amb. Nduhungirehe at: “Uganda ni ahantu hagiteje ikibazo ku banyarwanda”

YASUWE 25 

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze  ko bikigaragara ko muri Uganda atari ahantu horoheye Abanyarwanda kuko bakomeje gukorerwa iyicarubozo bikabije.


Abanyarwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2019, ‘bagiriwe inama’ yo kuba baretse kujya muri Uganda. Ni nyuma y’ifungwa, ubwambuzi, iyicarubozo byagiye bikorerwa bamwe muri bo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda. Ni ibirego batahwemye guhakana.

Amb. Nduhungirehe yabigarutseho ubwo yatangaga igitekerezo ku rukuta rwe rwa Twitter, aho uwitwa Sam Mugisha, akoresheje amafoto, yerekanye Umunyarwanda witwa Patrick Niyomugabo wari wakubiswe yagizwe intere.

Mugisha yavuze ko “ Niyomugabo yakoreraga umwe mu bagabo bo mu Karere ka Ntungamo, akamushyira abayobozi mu nzego z’ibanze bakarara bamukubita ijoro ryose, nyuma kuwa 23 Ugushyingo 2019 akamujugunya ku mupaka.”

Avuga kuri ibi, Nduhungirehe yagize ati “ Iki [ugukubitwa kwa Niyomugabo] ni ukwibutsa byeruye ko uretse amasezerano y’I Luanda yo kuwa 21 Kanama 2019 nitangazo rya Kigali ryo kuwa 16 Nzeli 2019, Uganda ikiri ahantu hateje ikibazo ku baturage b’u Rwanda,”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bigaragara ko byageze no mu baturage. Ati “ Yewe n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage basanzwe bumva ko bafite ububasha bwo kwica urubozo umuturage wacu, ntaho bari bubiryozwe.”

Abanyarwanda batari bacye bagiye bafatirwa muri Uganda, bavuze ko bakorewe iyicarubozo, nta kugezwa imbere y’ubutabera.Bivugwa ko kuri ubu hari abasaga ijana bafungiwe muri iki gihugu.

Uganda ntiyahwemye kuvuga ko Abanyarwanda bafatwa baba bafite aho bahuriye n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni mu gihe ibihugu byombi bimaze imyaka ibiri bitumvikana.