October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Micheal Sarpong yakuye Rayon Sports mu nzara za Gicumbi FC yari yayitendetseho

YASUWE 20 

Rayon Sports irimo  kurwana no kureba ko yakomeza kuguma mu rugamba rwo guhatanira shampiyona rukaze cyane muri uyu mwaka, yagowe bikomeye na Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma gusa ku munota wa 85 yaje guca akagozi yari yahambirijwe ibona igitego cy’intsinzi ibifashijwemo na Micheal Sarpong.

Muri uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yombi yagerageje gutanguranwa kwinjira mu mukino,  ariko Rayon Sports yari imbere y’abakunzi bayo ibona uburyo bwiza ku munota wa 27 ubwo Sarpong yasigaranaga n’umunyezamu ananirwa kumuroba.

Ku munota wa 30 nabwo Sidibe yabonye umupira mwiza mu rubuga rw’amahina ntiyasha kuwuboneza mu nshundura.

Gicumbi FC yasatiriwe cyane mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko yihagararaho ikirangiza idatsinzwe igitego gusa nayo hari aho yagiye inyuzamo ikataka izamu rya Rayon Sports, ariko ntibiyikundire.

Rayon Sports yihariye igice cya mbere, yagarukanye ingufu mu gice cya kabiri ishaka igitego, ariko Gicumbi iyereka ko nayo itavuye mu majyaruguru gutanga amanota byoroshye.

Ku munota wa 57, Rayon Sports yatsinze igitego ku mupira w’umuterekano watewe na Rutanga Eric, Iragire saidi awushyira mu izamu n’umutwe, ariko umusifuzi wo ku ruhande azamura igitambaro avuga ko habayeho kurarira nk’uko Umuryango dukesha iyi nkuru wabyanditse.

Umutoza Espinoza yagerageje gukora impinduka yinjiza mu kibuga Bizimana Yannick akuramo Iranzi Jean Claude, hanyuma Sekamana Maxime asimbura Mugisha Gilbert.

Rayon Sports yahigaga igitego n’imbaraga nyinshi, yabonye amahirwe ku munota wa 85, Micheal Sarpong asubiza imitima y’abafana mu gitereko atsinda igitego cyari gikenewe cyane.

Iki gitego cya Micheal Sarpong cyahesheje amanota 3 ikipe ya Rayon Sports, bituma ifata umwanya wa gatatu n’amanota 18.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Mukura Victory Sports igitego 1-0 mu Bugesera mu gihe Police FC yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Iyabivuze Osee.

Police FC yafashe umwanya wa kabiri n’amanota 21 inganya na APR FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.