October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Imibavu(Parfum) y’abagore 10 yambere ikunzwe cyane ku isi, ikurura abantu, muri 2019.

YASUWE 78 

Kuberwa ndetse n’impumuro nziza ni bimwe mu byongera agaciro ku muntu uwariwe wese cyane cyane ku bagore dore ko bigoye ko wapfa kubona umugore cyangwa umukobwa utisiga amavuta nk’uko bijya bibaho ku bagabo bamwe mushobora kuganira akakubwira ko atajya yikoza amavuta yewe anagendera kure ibituma agenda ahurirangana mu nzira, gusa kuberwa bijyana n’impumuro nziza biri mubyongerera agaciro umugore ahariho hose.

Ubusanzwe amahitamo ku mibavu ikoreshwa na benshi mu bayikunda ashingira ku muntu ku giti cye, ku buryo akenshi usanga buri wese agira iyo akunda ukaba ushobora kwibaza impamvu ikakuyobera, gusa ntibibujije ko hari ikunzwe guhurirwaho na benshi. Guhitamo Umubavu mwiza ukunyuze kandi ukora ku mitima ya benshi byongera kuberwa ndetse no gutambukana umucyo ku mugore .

Kubera ko guhitamo umubavu akenshi bigendera ku mahitamo y’umuntu ku giti cye biragoye ko ushobora kujya kugurira umuntu udasanzwe uzi neza umubavu ngo uwuzane wizeye neza ko awakira neza nk’uko wawumuhitiyemo.

Nubwo bimeze gutya ariko hari imibavu ireshya amazuru ya benshi kurusha iyindi, niyo mpamvu muri ayo mahitamo menshi ashoboka twifashishije imbuga zitandukanye zitanga amakuru ku bucuruzi ndetse n’ubusesenguzi ku ikoreshwa ry’imibavu twagerageje kugushakira umuyoboro w’ingenzi ukuganisha kuri imwe mu mibavu ikunzwe cyane kandi ikoreshwa cyane ku isi hose.

Gukora uru rutonde twagendeye ku mibavu idaciriritse cyane ikunze guhurirwaho na benshi mu kuyigura ndetse no kuyikoresha, nubwo kugura umubavu bwambere udasanzwe ubikora bigoye nawe ushobora gusanga ugerageje umwe muri iyi 10 twaguhitiyemo utabura ukunyura, hari aho kubanza gusuzuma imibavu ugiye kugura biba byemewe ku buryo ubanza ugahitamo uhuje n’ubushake bwawe, gusa hari aho bitagaragara neza.

 

#10. BURBERRY for Women Eau de Parfum, 3.3 fl oz

#9. CAN by Paris Hilton for Women – 3.4 Ounce EDP Spray

#8. Giorgio Armani Code Eau de Parfum Splash Women, 2.5 Fl Oz

#7.  Coco Mademoiselle Eau De Parfum Spray 3.4 fl oz/100ml

#6. Romance by Ralph Lauren for Women, Eau De Parfum Natural Spray, 1 Ounce

#5. Flowerbomb By Viktor & Rolf For Women Edt Spray 1.7 Oz

#4. My Insolence by Guerlain for Women. Eau De Toilette Spray 3.4-Ounces

#3. Juicy Couture Viva La Juicy Eau de Parfum Spray

#2. Lovely by Sarah Jessica Parker for Women, Eau de Parfum, 3.4-Ounce Spray Bottle

#1. Yves Saint Laurent Eau De Parfum Spray for Women, Black Opium, 3 Ounce

Birashoboka ko nawe ufite Parfum ukunda kuko wayikoresheje ukumva ikunyuze cyangwa indi uzi ihenze ikaba itari muri izi, ibyo birahura n’ibyo twavuze ko bigoye cyane ko abantu bose bahuriza ku gukunda impumuro zimwe n’ubwo hari abazikoresha kuko zihuriweho na benshi cyangwa zihenze cyane nk’uburyo bwo kugaragaza icyubahiro ndetse n’ubushobozi batitaye cyane ku kuba bazikunze cyane.