October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Uganada yasubije Urukiko ko idashobora gufungura Abanyarwanda bafungiyeyo

YASUWE 28 

Leta ya Uganda yatangaje ko idashobora gufungura abanyarwanda bafungiyeyo ivuga ko ari intasi z’ u Rwanda, nyuma y’ uko urukiko rw’umuryango wa Afrika y’Uburasibazuba rusabye ko yabafungura.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Richard Karemire yabitangaje kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 ko urwego rw’ubutasi (CMI) rudashobora gufungura Abanyarwanda bavugwaho kuba intasi.

Brig. Gen. Karemire yatanze ubu butumwa nk’igisubizo ku rukiko rukuru rwategetse ko bamwe muri aba banyarwanda bafungurwa. Daily Monitor dukesha aya makuru ivuga ko ari abantu 15 gusa bamwe mu banyamategeko bahagarariye abafunzwe bavuze ko barenga 100.

Bamwe muri abo basabiwe gufungurwa ni Ntakirutimana Theoneste Appolinaire Asiimwe, John Ruzima, Moise Ngiraneza, Habimana Vincent, Valence Twizerimana, James Murindahabi, Moise Nsabimana, Shadrack Mbarushimana, Emmanule Rukundo, Habimana Evode, Germain Bizimungu, Peace Lydia Mahoro, Deus Gasana na Patrick Manzi.

Kuva muri Mata kugeza muri Kanama 2019, urukiko rukuru n’abunganira aba bafunzwe barimo Justice Henrietta Wolayo na Musa Ssekaana basabye CMI ko yafungura aba banyarwanda kuko bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ariko ntibafunguwe.

Brig. Gen. Karemire yavuze ko ikibazo cy’aba Banyarwanda bavuzwe n’abandi bivugwa ko ari benshi kizakemurwa na komisiyo (Adhoc Commission) yashyizweho n’amasezerano y’i Luanda muri Angola ku wa 21 Kanama 2019, agamije gucoca ibibazo biri hagati ya Uganda n’u Rwanda.

“Ntabwo navuga kuri iki kibazo kubera ko kiri mu biganza by’iyi komisiyo.” Gen. Karemire.

Iyi nama ya ‘ad hoc commission’  nitaba ntabwo abanyarwanda bazafungurwa?
Iyi komisiyo igizwe na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda n’abo muri Uganda. Kuwa 16 Nzeri 2019 bagiriye inama i Kigali, bemeranya kuzakorera indi i Kampala ku wa 16 Ukwakira 2019, ariko ntiyabaye ikaba imaze gusubikwa inshuro 3.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda akaba n’umwe mu bagize iyi komisiyo, Sam Kutesa yasobanuye ko (hashize igihe kinini) , impamvu iyi nama itabaye ari uko umuhuza (Angola) atari kuboneka.

Inama yimuriwe taliki ya 13 Ugushyingo 2019 ntiyaba, yimurirwa ku ya 18 Ugushyingo 2019 na bwo ntiyaba k’ ubusabe bw’u Rwanda rwandikiye Uganda rwasabye ko yimurirwa italiki kubera ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize iyi komisiyo batari kuboneka kuri iyo taliki bitewe n’izindi gahunda z’akazi bari bafite nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyo n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabitangarije.

Kuva ku isinywa ry’amasezerano ya Angola, mu iyimurwa ry’amataliki y’inama ya kabiri kugeza ubu, bigaragara ko nta na kimwe cyahindutse ku mwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi, bigatera impungenge ko bishoboka nta kintu kizagerwaho.