October 19, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Ubwoba nibwose kuri leta ya Uganda none yasubije abademobe mu gisirikare

YASUWE 65 

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019 mu mugi wa Kampala, Igisirikare cya Uganda, UPDF cyatangiye kubarura abahoze mu gisirikare n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo basubizwemo, ngo ni mu rwego rwo no gutegura ingabo zatabara aho rukomeye kandi zikabaho ziteguye koherezwa mu butumwa.

Iki gikorwa cyatangijwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba wavuze ko bashaka ko abahoze mu ngabo bategurwa, bagakora inshingano nk’iz’ingabo z’igihugu harimo kurinda amahoro n’umutekano w’igihugu.

Chimp Reports dukesha aya makuru yatangaje ko Umuvugizi wungirije wa UPDF, Lt. Col. Deo Akiiki, yagize ati: ” Ni indi ntambwe yo kongerera imbaraga umutekano mu gihugu no gutegura ingabo zatabara aho rukomeye kandi zikabaho ziteguye koherezwa mu butumwa.”

Abarimo  kubarurwa ni abahoze mu ngabo (abofisiye n’abasirikare bato) n’abandi bari bafite aho bahuriye n’umutekano.

Gen. Muhoozi imbere y’itangazamakuru

 

Umwuka uri mu karere

Umutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari umaze igihe utifashe neza. U Rwanda na Uganda bimaze imyaka ibiri birebana ay’ingwe, kandi icyizere cy’uko ibi bihugu biziyunga vuba gisa n’icyashize bitewe no kudahuza igihe cyo gukemurira ibibazo biri hagati yabyo, rimwe na rimwe hagakagaragaramo kwijijisha no kujijishanya bimwe bya politiki’.

Ibihugu byo mu karere bisa n’ibyiteguye urugamba igihe haba hari imbarutso ikozweho. Ingabo z’ibihugu nk’u Burundi zashyizwe ku mipaka no ku nkengero kugira ngo zikaze umutekano. Ibihugu bishinjanya gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bwabyo no kugabanaho ibitero.