October 26, 2021

Rwandanews24

Publishing Factual, verified and accurate stories

Munyakazi Sadate yatangaje amakipe akomeye agiye gukorana na Rayon Sports

YASUWE 100 

Perezida Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda ko Rayon Sports ishaka kwagura amarembo igakorana n’amakipe akomeye hirya no hino ku isi ariyo mpamvu bari gushaka uko bakwegera amakipe yo hirya no hino.

Yagize ati “Nibyo koko hari ibiganiro turimo  gukorana n’ikipe yo mu mujyi wa Dubai. Muri uku kwezi kwa 12 ndajya mu Bushinwa, hari ikipe ntari butangaze aka kanya, dushaka kugirana umubano wihariye. Ibyo byose turimo  kubikora kugira ngo Rayon Sports yagure ibikorwa byayo bigere kure hashoboka.”

Munyakazi uherutse gutangaza ko ingengo y’imari izagenda kuri stade ya “Gikundiro Stadium izagera kuri miliyoni 100 z’amadolari, yavuze ko mbere yo kugera ku kintu gikomeye ubanza kwipasa muremure kugira ngo wihute cyane mu gushaka uko wakabya izo nzozi.

Rayon Sports yatangiye kwegera abakunzi bayo kugira ngo batangire gukusanya amafaranga yazafasha mu kubaka iyi stade y’akataraboneka izaba ari iya mbere muri EAC niramuka yuzuye. Iyi stade izakira abantu ibihumbi 64.

Munyakazi yavuze ko ibyo kujya mu Bwongereza atari ibihuha, ahubwo ko uru rugendo rugitegurwa neza nk’uko umuryango.com  dukesha iyi nkuru wabyanditse.